Uganda: Umuyobozi mushya wa FDC yijeje kwigomeka ku butegetsi kugeza buvuyeho

Sangiza iyi nkuru

Patrick Oboi Amuriat uherutse gutsindira umwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka FDC asimbura Gen (Rtd) Mugisha Muntu, mu gihugu cya Uganda, yijeje ko mu byo ashyize imbere muri manda ye ari ugutegura imyigaragambyo karundura igamije kwirukana perezida Museveni ku butegetsi.

Patrick Oboi Amuriat bakunda kwita mu mpine, POA, yatsinze amatora y’umuyobozi wa FDC ku majwi 641 mu gihe Mugisha Muntu bari bahanganye yabonye amajwi 463.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri ayo matora yo kuri uyu wa Gatanu ushize yabereye kuri Namboole Stadium, yijeje ko agiye gushyira imbaraga ze zose mu gutegurira ishyaka rye kwigomeka ku butegetsi nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Ugandan ikomeza ivuga.

Yagize ati: ” Abantu bamwe batekereza ko tugomba kubembereza umunyagitugu. Umunyagitugu agomba gusunikwa. Ndashaka ko mwitegura uru rugamba .”

Amuriat yakomeje avuga ko igihe cyo kwambara karuvati n’amakoti cyarangiye, avuga ko ababazwa no kubona benshi mu bayobozi b’ishyaka ryabo bamara umwanya wabo muni mu biro.

Nubwo Amuriat agaragaza ibitekerezo bitandukanye n’iby’abamubanjirije mu kijyanye n’uko ishyaka ryagera ku butegetsi, bamwe basanga agaruye uburyo bwa kera bwo kwigomeka bwaranze umusingi w’ishyaka FDC.

Gusa, abasesenguzi mu bya politiki ya Uganda bavuga ko intsinzi ya Amuriat nubwo igaragaza isura nshya, n’ubundi azakomeza gukorera mu kwaha kwa Dr Kiiza Besigye, aho bavuga ko ibyemezo bikomeye bizakomeza gufatirwa I Kasangati (Aho Besigye atuye).

Benshi mu bagize FDC bakomeje gushimangira ko Dr Kiiza Besigye yakagombye kuba ari perezida wa Uganda kuri uyu munsi ngo nyuma yo kwibwa amajwi mu matora yo mu 2016.
 
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *