Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, buvuga ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu mirenge ya Kamembe na Bugarama usanga bukiri hejuru cyane kubera impamvu zitandukanye, mu karere kose habarurwa abarenga 6000 bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima n’ibitaro.
Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’akarere n’abafite mu nshingano zabo ibijyanye no kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri aka karere n’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko rikora ibikorwa byo kurwanya SIDA (RPRPD), basanze ikibazo cy’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri aka karere gihari, mu bigitera ngo hakabamo kudohoka kw’ababyeyi mu mirerere y’abana babo, bituma bishora mu busambanyi bakiri bato.
Ibindi bivugwa ni Urubyiruko rwinshi usanga rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kubera ibyo rushukishwa, ubuharike n’ubushoreke, urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byinshi rugaragara mu murenge wa Bugarama, kuba agakingirizo kataboneka ku buryo bworoshye n’ibindi.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yatangarije Bwiza.com ko aka karere ubwandu buhari kandi buterwa n’impamvu nyinshi.
Agira ati “mu karere turabarura abarenga 6000 bipimishije bagendana ubu bwandu ariko aba bose bagenda bakurikiranwa n’abaganga, icyo dushaka kikaba ari uko twahangana n’ubwandu bushya, kuko bwo ubona budakabije cyane, kuko nk’umwaka ushize mu bagera ku 56.075 bapimwe, abagaragaye ko banduye bari 270”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu bagize ihuriro ry’abadepite rirwanya aka gakoko, Hon.Muhongayire Christine, yavuze ko ubwandu muri aka karere bugihari, agashima uburyo akarere ubu kafashe ingamba zo kuburwanya.
Ati “burahari, ikibazo gishingiye ku kudohoka kw’ababyeyi mu mirerere y’abana babo, turabasaba gukurikirana abana babo babaganiriza ku buzima bw’imyororokere no kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, urubyiruko na rwo rukirinda kwishora mu ngeso mbi, udukingirizo ku bo byananiye kutubona bikoroha, tubona ubwandu bwagabanuka, kandi natwe tuzakomeza gukurikirana ko izi ngamba zigenda zishyirwa mu bikorwa koko.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama umwe mu yashyizwe mu majwi cyane ku kwiyongera k’ubu bwandu, Ntivuguruzwa Gervais, avuga ko ubwandu mu murenge wa Bugarama bugaragara cyane binatewe n’imiterere y’uyu murenge n’abanyamahanga bawuhuriramo.
Yiyemeje kongera gufatira ingamba hamwe n’abaturage, abayobozi n’abandi bafatanyabukorwa mu bukangurambaga kugira ngo iri zamuka ry’ubu bwandu rihagarare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


