Opozisiyo yakemanze icyemezo cya Leta y’ u Rwanda mu kwakira impunzi za Libiya na Isirayeli

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho Leta y’ u Rwanda yiyemeje kwakira abirabura bari bafahwe bugwate ndetse bucakara muri Libiya, abayirwanya barimo n’abavugira mu bihugu by’ amahanga bakomeje kuvuga ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kwakira ibyo bihumbi by’ impunzi.

Ku ruhande rwa opozisiyo ivuga ko itewe impungenge no kuba u Rwanda ruri mu biganiro na Israel ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ngo ruzakire abirabura baba muri iki gihugu na Libiya bakabakaba ibihumbi 40.

Opozisiyo ibibona gute?

Mu itangazo ryagenewe itangazamakuru ryo kuwa 24 Ugushyingo 2017, Perezida wa Democratical Green Party, Dr Frank Habineza yabanjije kwamagana mu ngingo 5 ubugizi bwa nabi buri gukorerwa ikiremwamuntu muri Libiya ariko anahamagarira umuryango mpuzamahanga guhaguruka no kurwanya ubwo bucakara.

Ariko kandi yagize ati “Nubwo u Rwanda rufite ubushake bwiza bwo gutabara ntirugomba kwishingira kwakira abantu bose birukanywe hirya no hino mu gihe rutazi uburyo bahageze”.

Aba batavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda kandi bakomeje gushimangira ko nubwo Leta y’ u Rwanda ifite ubushake bwo kwakira aba birabura nta bushobozi rufite buhagije.

Bahereye ku buso buto bw’ u Rwanda ndetse banashingiye ku bucukike bw’ abantu, aho basanga ku kilometerokare kimwe gusa hatuye abantu 460 bitumvikana uburyo Leta yakwifuza kongeraho abandi bantu.

Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi basanga rero Leta y’ u Rwanda ikwiriye kubanza kugirana ibiganiro n’ ibindi b’ ibihugu bya Afurika kugirango izo mpunzi zitaza guhura n’ ingaruka zikomeye zirusha izo zahunze.

Leta y’ u Rwanda yiyemeje iki?

Ku ruhande rw’ u Rwanda, byemejwe na Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) bari mu biganiro biganisha ku kwakira abimukira bagera ku bihumbi 30.

Mu rwego rwo kumara abatari bacye impungenge, Mushikiwabo yagize ati” Buri gihugu ubundi kigira ingengo y’imari igenerwa ibikorwa biza bitarateguwe, ariko tuzi ko hari amafaranga ahari dushobora gukusanya kubera ikintu nk’iki. Tuzi ko hari n’Abanyarwanda bashimishwa no gufasha. Ni ikibazo cyo kubitegura gusa.”

Yakomeje atangariza New times ko Ikiguzi bizasaba n’uburyo bizakorwamo ari byo bikiganirwaho, Kuri Libya, avuga ko nubwo u Rwanda rudafite ubutunzi buhambaye, rwiyemeje gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo abimukira babyifuza no kwakira abadashaka gusubirayo

Yanongeyeho kandi ko u Rwanda ngo rutiteguye kwakira abimukira 400, 000 bose, ariko ngo ruzatanga umusanzu ushoboka.

Benshi muri aba birabura bagiye kwimurirwa mu Rwanda bageze muri Isiraheli mu buryo butemewe n’ amategeko hagati ya 2006 na 2012, baturutse mu bihugu bya à‰rythrée na Soudan bahuze ibihugu byabo kubere ibibazo by’ ubukungu,…

Gusa kugeza magingo aya, Leta ya Isiraheli n’u Rwanda bikaba bikiri mu biganiro, Isiraheli ikaba yemereye u Rwanda ko yageneye umwirabura umwe uzoherezwa ku butaka bwarwo amadorali y’ amanyamerika ibihumbi 5 yo kumutunga.

Umubare munini w’ aba bimukira baba muri Isiraheli, wabaga mu nkambi ya Holot, Leta ikaba ishaka kuyifunga, amafaranga yabatangagaho agera kuri miliyoni 68 z’amadorali ya Amarika ku mwaka, ikazikoresha mu kubimura.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *