Urubanza rw’abakekwaho kuba mu mutwe wa ADF n’abo bafatanya bashinjwa kwica abasivili I Beni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa gatanu ushize, itariki 01 Ukuboza rwarakomeje urukiko rwa gisirikare rwumva abatangabuhamya bashinja n’abashinjura komanda wa bridage ya 31 y’ingabo za FARDC ushinjwa nawe kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Umwe mu batangabuhamya witwa Oscar Kihundu avuga ko yatumweho hagati y’impera za Werurwe na Gicurasi 2014 na Gen Akili Mundos, ashaka ko bashing umutwe witwaje ibirwanisho. Kuri we uyu wahoze ari komanda wa Sokola 1 kuri ubu akaba ayoboye brigade ya 31 ya FARDC, ngo yifuzaga gushing umutwe witwaje ibirwanisho wo guhungabanya umutekano muri Beni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo guha aya makuru inzego z’iperereza zimukoresha nk’umufatanyabikorwa, Oscar Kihundu yaje gutabwa muri yombi azira kuba yaratanze ubu buhamya mu kiganiro cy’abaturage cyatangiwe muri Beni mu Ukuboza 2014.
Kubw’izi mpamvu, ubushinjacyaha ntibwizeye ibyo yavugaga mbere y’uko ubwe yivugiye ko ari umwe mu bagize imitwe y’inyeshyamba akaba yarafashwe inshuro 3 n’inzego z’umutekano nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko uyu Oscar Kihundu asanzwe anakurikiranweho kwica umurinzi wa pariki y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije kizwi nka ICCN mu magambo ahinnye y’Igifaransa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


