Kuri uyu Kane, italiki 07 Ukuboza 2017, Ubushinjacyaha ku Rwego Rw’Ibanze rwa Kamembe bwagejeje imbere y’Urukiko umushoferi witwa NGABONZIZA Jean Claude kugira ngo hasuzumwe iby’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku cyaha acyekwaho cyo gutwikisha umwana shampoma y’imodoka ku bw’amahirwe uyu mwana ntapfe.
Ngabonziza akekwaho kuba yaratwitse uyu mwana ku wa 09 Ugushyingo 2017, saa munani z’amanywa, ari kumwe na Kigingi we witwa Shubara , wahise atoroka, aho baje gufata uyu mwana w’imyaka itandatu bakamutwikisha shampoma (icyuma gisohora umwotsi w’imodoka). Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kabakobwa, Umurenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, ubwo Jean Claude yari avuye gupakira amatafari mu modoka, abana bakayurira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abibonye yarahagaze, abwira kigingi kuva mu modoka no kubirukaho kugirango abafate. Umwe muri abo bana w’imyaka itandatu yaraguye maze Kigingi aramufata amuzanira uyu mushoferi, bapanga uko bagomba kumubabaza. Kigingi yafatiye umutwe w’umwana kuri shampoma y’imodoka , maze Jean Claude ajya mu modoka arayatsa akajya yongeza umuriro bituma umwana ashya bikomeye mu mutwe no ku gikanu. Bamaze kumutwika bamutaye mu murima w’ibishyimbo wari hafi aho aza gutabarwa n’abaturage ajyanwa ku Bitaro bya Mibirizi.
Ngabonziza Jean Claude akurikiranyweho ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana cyangwa umuntu udashoboye kwitabara hamwe n’icyaha cyo kubabaza umwana bikabije, kumujujubya cyangwa kumuha ibihano biremereye. Ahamwe n’ibi byaha nk’uko iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha bukuru ivuga, ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’ amafaranga y’Urwanda kuva kuri miliyoni imwe (1000000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3000000).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


