Mu gihe Umuryango w’Abibumbye wise jenoside, ubwicanyi ndengakamere bwa mbere mu kinyejana cya 20 , Col. Bagosora nk’ umusirikare ukomeye kandi w’ umunyamwuga yayise ”Imperuka” cyangwa se Apocalypse mu rurimi rw’ igifaransa bisobanura iherezo, aha akaba ariho abasesenguzi bahera bavuga ko yaba yarikijije Perezida Habyarimana ngo abone uko asoza iyi mperuka.
Isesengura ryagiye rikorwa n’ abanyamategeko ndetse n’ izindi nzobere mu mateka ya politiki y’ isi rigaragaza ko uyu Col. Bagosora yari ashishikajwe no gufata ubutegetsi, niyo mpamvu yitwaje urupfu rwa Habyarimana kugirango amare Abanyarwanda.
Ku ikubitiro yagombaga kwica uwitwa Umututsi wese kimwe n’ Umuhutu utamuyobotse ariko amaherezo yari kujya yigizayo n’ abandi bose bari gutahura imigambi ye.
Ubwo yabazwaga ibisobanuro ku byaha yashinjwaga bya jenoside ndetse ko yashishikarije abantu kuyikora, uyu mugabo yigeze kwivugira ati “Umuntu nishe azaze anshinje”.
Ese umuntu wapfuye ashobora gushinja uwamwishe?
Abanyarwanda bari mu Rwanda kandi bakurikiraniraga hafi politiki batanze ubuhamya bw’uruhare rwa Bagosora mu gushinga “Itsinda ry’Interahamwe rishinzwe gukora akazi” mu gihugu hose, ari na zo zagize uruhare runini mu kwambura ubuzima Miliyoni y’Abatutsi mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Tariki ya 13 Mata hasozwa icyumweru cy’icyunamo ku nshuro ya 20 mu mwaka wa 2014, Dr. Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), yagaragaje umugambi w’abayobozi barimo Col. Bagosora mu kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyarimana no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka myinshi itegurwa.
Uruhare rwa Col.Bagosora mu ihanurwa ry’ indege
Hari amakuru yagiye avugwa ko Habyarimana yapfiriye mu ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa kitwaga ‘Hutu Power’ kari kayobowe na Col Bagosora ushinjwa kuba yari akuriye abashakaga kumuhirika ku butegetsi (Coup d’Etat).
Na none kandi bishimangirwa n’uko nyuma y’ihanurwa ry’iyi ndege, Bagosora wari mu kiruhuko cy’icy’izabukuru yongeye gufata iya mbere mu kunoza umugambi wo kwica Abatutsi.
Bivugwa ko ari we wahise atanga amabwiriza mu Nterahamwe, azifasha kubona imihoro n’izindi ntwaro ndetse anazikwiza aho zagombaga kwicira Abatutsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si ibyo gusa, kuko hari n’ amakuru menshi yagiye yerekana uburyo mubyara we Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana yari ashyigikiye ko Bagosora ngo yaba perezida.
Ibi byarashobokaga cyane bitewe n’uko Bagosora yari ayoboye agatsiko k’ Abahutu b’ abahezanguni “Akazu” kandi kari kamaze kurambirwa Habyarimana wifuzaga gusinya amasezerano n’impunzi zari hanze, igitekerezo atarasangiye n’ umugore we.
Bagosora muri ICTR
Bimwe mu bimenyetso byahawe n’ Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), byerekanye uburyo Col. Bagosora ari na we watoranyije abasirikare bo kuyobora ubwicanyi mu bice bitandukanye, barimo Col. Aloys Simba washinzwe Gikongoro na Butare, Lt. Col. Bonaventure Ntibitura mu Ruhengeri na Lt. Col. Pierre Célestin Rwagafilita muri Kibungo (wayoboye ubwicanyi bwaberaga Rukumberi bwahitanye Abatutsi bagera ku 36. 000).
Impapuro za ICTR ubwazo zigaragaza ko Bagosora n’abo basirikare batatu ari bo bagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya Jenoside.
Kuri ubu ICTR yakatiye Col. Bagosora imyaka 35 y’igifungo, akaba ashobora kuzayirangiza afite imyaka iri hejuru ya 90.
Urubanza rwa Bagosora ruri mu zaciwe n’uru rukiko mu buryo butanyuze Leta y’u Rwanda, CNLG igaragaza ko “kuba yaragabanyirijwe igihano bidakuraho ko ku banyarwanda ari ruharwa.”
Col. Théoneste Bagosora wavukiye mu cyahoze ari Komini Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ni Umusirikare Mukuru wahamwe no kugira uruhare rukomeye mu gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Bagosora wavutse mu 1941 yabonye impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1964 mu ishuri ry’Abasirikare Bakuru (Officiers) rya Kigali, asohokamo ari Sous-Lieutenant.
Yakoze imirimo itandukanye, yayoboye amasomo ya gisirikare y’Abafaransa anungiriza Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kigali, nyuma anayobora Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.
Mu mwaka wa 1992 yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo. Bivugwa ko tariki 23 Nzeri 1993 yavuye mu gisirikare ariko akomeza kuba umuyobozi muri iyo Minisiteri mu buryo bwanamufashije gutegura icyo yise”Apocalypse”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com



2 Responses
Ese Col. Bagosora yaba yarishe Habyarimana ngo abone uko asoza umugambi we w’ Imperuka?
BANYARWANDA MUJYE MUBA INTWARI MWIRINDA AMACAKUBIRI
Ese Col. Bagosora yaba yarishe Habyarimana ngo abone uko asoza umugambi we w’ Imperuka?
BANYARWANDA MUJYE MUBA INTWARI MWIRINDA AMACAKUBIRI