Ruhango: Batewe ipfunwe no kwitwa ba Bihemu, none barashaka ko iryo zina riba umugani

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rwize iby’ikoranabuhanga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Ruhango, baravuga ko nyuma yo kurangiza amasomo yabo bakajya kwihangira imirimo basanze mu bo bashinzwe guha serivisi [aribo baturage] babita ba Bihemu, kubera ubunyangamugayo buke bwakunze kubaranga. Gusa ibi ngo biteguye kubikosora.

Abanyeshuri basaga 300 bize iby’ikoranabuhanga mu gusana no gutunganya ibikoresho bya Electronic, nibo baherutse guhabwa impamyabushobozi, muri iki kigo cya Ruhango.

Uwiringiyimana Odile, wo mu karere ka Musanze na Dusabimana Jean Claude,wo mu karere ka Gicumbi, ni bamwe mu rubyiruko rwahuguriwe muri iki kigo cya Ruhango, basanzwe bakora ibijyanye na tekinike ; bemeza ko mu giturage aho bakorera bahafite izina ribi rya « Bihemu ». Gusa Dusabimana Jean Claude, hari impamvu asobanura zituma abatekinisiye barahawe iryo zina.

Ati « Hari ukuntu umuntu aza gukoresha nk’igikoresho iwawe, bitewe nuko kimeze cyangwa uko cyapfuyemo, ukamuca amafaranga adafite cyangwa ayo atari yiteguye kuba yagitangaho ; ubwo ashobora kukubwira ati gisigarane cyangwa tugire ubundi buryo twumvikanaho, hari igihe noneho ahitamo kugisiga ; wa mutekinisiye cyane cyane babandi batabyize, ahita akora uburyo bwo kwihuta agashaka gukuramo aye, akaba yagurisha cya gikoresha cya wa muturage mu buryo bwo kugira ngo yibonere amafaranga ari naho ya mvugo iva. »

Akomeza agira ati « birumvikana ashobora kukigurisha bakamuha amafaranga arenze yayandi yamuciye, ubwo icyo kikaba kivuyeho ko yamuhemukiye, kandi wawundi uhemukiye agenda izina ryawe aryamamaza n’ahandi ko uri umuhemu »

Kuba abatekinisiye bitwa ba bihemu kandi, bigarukwaho na Ntagwabira Lambert, impuguke ishinzwe isakazabumenyi ry’ikoranabuhanga mu itumanaho muri Ministeri y’ikoranabuhanga n’itumanaho, aho avuga ko igihe batabaye inyangamugayo mu kazi kabo, ikizere bagirirwa kigenda kiyoyoka uko iminsi ishira.

« hanze aha, abantu bazi ko abatekinisiye atari inyangamugayo, uwatanze ubuhamya yavuze ko akora neza, ariko iyo ukora neza ntube inyangamugayo bituma umusaruro wawe utiyongera kuko icyizere kigenda gitakara uko igihe gishira”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uwiringiyimana Odile, wo mu karere ka Musanze na Dusabimana Jean Claude,wo mu karere ka Gicumbi, bakora ibijyanye na tekinike bavuga ko bavuga ko bagendeye ku nama n’amasomo bahawe[ mu ishuri] biteguye guhindura iryo zina ribi basizwe na bagenzi babo, kuburyo bongere kugirirwa icyizere n’abo bashinzwe guha serivisi.

“Uburyo dukoresha kugira ngo tube abantu bo kwizerwa, nuko uharanira ko niba umuntu agusigiye igikoresho cye, waba wagikoze cyangwa se utagikoze agomba kuza akagisanga kwakundi mu gihe runaka. Icyo duharanira ni ugukora neza, tukagira imikoranire myiza hagati yacu n’abaturage, kuburyo icyo kintu rwose twakirandura bibaye bidushobokeye; iyo niyo ntego dufite, ntabwo ari ukwinjiza amafaranga gusa ahubwo ni no kubaka ikizere”

Iri shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Ruhango[VTC-Ruhango] kuva 2014 hamaze gukorerwamo imishinga y’ikoranabuhanga y’ingenzi itatu, aho urubyiruko rwigishwa kubyaza umusaruro ibyuma byashaje, aho ubu rubasha kubikoramo televiziyo ya[Made in Rwanda], gukoresha ikoranaguhanga bagakora icyuma kirarira amagi[incubator] gifite ubushobozi bwo kurarira amagi 2000, kikanayaturagamo imishwi; ubu bakaba bari kugerageza gukora indege ya kajugujugu, nayo ishigaje igihe gito ngo ijye iguruka mu kirere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ndetse n’ubwa Ministeri y’ikoranabuhanga n’itumanaho bashishikariza urubyiruko gukorera hamwe mu rwego rwo guhuza imbaraga, no kugirirwa icyizere ku bw’ibyo rukora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

N.Jean Claude/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *