Musanze: Abanyamakusanyirizo bashinja abamamyi, abahinzi bashima abamamyi, Polisi igafunga umunyakusanyirizo

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda ati, “Urucira umumamyi rugatwara umunyamakusanyirizo”, ikibazo cy’abahinzi b’ibirayi n’abanyamakusanyirizo kimaze iminsi, ariko ni nk’aho kitavugwaga uko kiri, kuko abanyamakusanyirizo babwiraga inzego za Leta ko ikibazo gihari ari icy’abamamyi. Urugize kera ruhinyuza intwari rero, ukuri kurashyize kurameneyekana, Serushago atawe muri yombi, mugenzi we Bariyanga Sylvestre nawe aho ari ntatekanye.

Byaravuzwe mu bitangazamakuru kenshi, ariko ubu nibwo bigiye ahagaragara. Nubwo abamamyi nabo batemewe ariko sibo kibazo, kuko batanga amafaranga menshi, nta gitugu bumvikana n’abahinzi, kandi bakishyuriraho, nk’uko abahinzi babivuga.

Tariki 10 Ukwakira 2017, Mu kiganiro cyihariye Hose.rw yagiranye n’umujyanama wa minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Patrick Hagumimana yavuze ko hari itsinda ryashyizweho n’inama yahurije hamwe za minisiteri zose zirebwa n’iki kibazo.Ni inama ngo iherutse kubera mu biro bya minisitiri w’intebe, ikaba yari yatumiwemo intumwa za minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM, iy’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI ndeste n’iy’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC.

Aba bose ngo bakaba bari bagamije gukemura ibibazo biri mu bucuruzi bw’ibarayi kuko ngo hari ‘abantu bitwa abamamyi’ basigaye baragarutse muri ubu bucuruzi nubwo mu bihe bishize bari barafatiwe ingamba. Aba bamamyi nibo baguraga ibirayi babikuye ku bahinzi ngo bakabahenda bikomeye kuko ngo ikiro bakiguraga Frws atagera kuri 60, ariko ngo nyuma yo gushyiraho amakusanyirizo abahinzi basigaye bahabwa ari hagati ya 120 na 140 Frws.

Tariki 6 Ukuboza 2017, Itsinda rirateranye: Hari abahinzi n’abacuruzi basaga 500, inzego nyinshi z’ubuyobozi zirahari. Serushago yabanje kubwira imbaga y’abahinzi barenga 500 hamwe n’abamisitiri ko amafaranga amakusanyirizo akata abahinzi akoreshwa mu kugura imifuka bipfunyikwamo kugira ngo byoherezwe hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.

Perezida w’abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali yahise avuguruza Serushago ashimangira ko imifuka abacuruzi bayigurira, bityo ko ibivugwa na Serushago ari ibinyoma.

Serushago kandi yagaragaweho uguhenda abahinzi b’ibirayi aho abaha amafaranga make ku kilo yageza ibirayi mu mujyi wa Kigali akabigurisha ku giciro kiri hejuru.

Igiciro cyemewe cy’ibirayi ku makusanyirizo kiri hagati ya 145 na 150 Frw ariko Serushago ngo hari ibyo yatangaga 90 Frw ku kilo akabisubiza 180 i Kigali, bifatwa nk’ubusambo yakoreraga abahinzi.

Aha niho Min Kaboneka atabashije kwihangana, asaba inzego z’umutekano guhita zita muri yombi uyu Serushago, bihita bishyirwa mu bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Tariki ya 22 Nzeri 2017, iki kibazo cyari cyabwiwe Kaboneka

Mujawimana Angelique, umwe mu bahinzi agaruka ku kibazo cy’amakusanyirizo y’ibirayi igihe bejeje, ati “Ikibazo dufite ni uko mu gihe cyo gusarura, usanga niba umuguzi usanzwe aguha 170F ku kiro, ku ikusanyirizo baduhera 150F kandi niho dutegetswe kugurishirizwa”.

Uretse iki giciro kandi, banavuga ko iminzani ya ba nyiri amakusanyirizo nta buziranenge ifite, Mujawamariya akomeza agira ati “Nkanjye ubushize napimye ibiro 134 ngeze ku ikusanyirizo basanga ni 123, ndabyanga mvuze ngo ngiye kubwira Gitifu w’umurenge aze, arambwira ngo nindeke ashyirireho ibiro 3, ndamubaza nti ese ariko urabyongereraho iki ko ibiro byanjye mbizi!”.

Munyabarenzi Jean de la Paix, nawe ni umuhinzi wagarutse kuri iki kibazo cy’amakusanyirizo, avuga ko imbuto zibahenda bajya no kubigurisha bagahabwa make.

Tariki 7 Nyakanga 2017, Imvaho yaganiriye n’abahinzi b’ibirayi mu karere ka Rubavu, ariko muri iki gihe bavuga ko bahangayikishijwe na bamwe mu bacunga amakusanyirizo bishyiriraho ibiciro uko bishakiye, bigateza igihombo abahinzi. Semajeri Epimaque, umwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Kanama, yavugaga ko bamwe mu bayobora amakusanyirizo baca inyuma bakagurisha ibirayi ku giciro kiba kitemeranyijweho n’abahinzi mu gihe nyamara buri cyumweru bahurira hamwe bakagena igiciro bakanakemeranywaho.

Semajeri yakomeje agira ati “Ubundi buri cyumweru turahura n’abafite amakusanyirizo tukaganira, tukemeza igiciro kigurishirizwaho, ariko hari abaduca mu rihumye ugasanga bari kugurira ku giciro kitemejwe, bikaduhombya kandi hari ibyo tuba twishyiriyeho, turifuza ko aka kavuyo kagabanyuka.”

Mu isoko ry’ibiribwa rya Mbugangari mu mujyi wa Gisenyi, abacuruza ibirayi n’ababishora babizanye ku magare (bita Baporotere) bavuga ko kuva amakusanyirizo yagera iwabo mu mirenge babihombeyemo.

Nsanzabera Callixte wo mu murenge wa Mudende avuga ko ba nyiri amakusanyirizo aribo bunguka kuko ngo buri birayi bisohotsemo bigiye kugurishwa babibonaho15%, ndetse ngo n’ibigiye kuribwa mu rugo byishyura iyo 15%.

Undi muhinzi witwa Sitani wo muri Bugeshi wazanye ibirayi aha Mbugangari yabwiye avuga ko amategeko y’amakusanyirizo atuma hunguka ba nyirayo bitwaje ko ngo bagurishiriza abahinzi umusaruro.

Yagize ati “Bafata abakiliya nabi, nyuma bababura bagasaba ababitwara ku magare babizana hano Mbugangari bikaza biri hafi kubora tukabihomberamo.”

Abacuruza ibi birayi mu isoko rya Mbugangari bavuga ko ikusanyirizo ritegeka umucuruzi kugura nibura Toni eshanu kugira ngo bamugurishe ibirayi, ibi ngo bituma ibyinshi bijya mu mujyi wa Kigali aho babasha kugura byinshi kandi n’igiciro kikiyongera.

Aba bacuruzi bo ngo iyo baguze n’abanyamagare bagura ku kinyuranyo kiri hagati y’amafaranga 20 na 50 ku kiro ugereranyije n’ayo bagura ku makusanyirizo aba ari hejuru.

Serushago arafunzwe, hasigaye Bariyanga Sylvestre

Tariki 6 Ukwakira 2017, PAXPRESS (umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro), yagiranye ikiganiro n’abafite aho bahurira n’ubucuruzi bw’ibirayi mu karere ka Musanze. Serushago na Bariyanga bikomye abamamyi kandi aribo batanga menshi bakayatangiraho. Bariyanga ati, “Muturinde abamamyi, bakoresha iminzani ituzuje ubuziranenge, bakadutwara ibirayi tukabura ibyo dushyira abanyakigali”.

Nyamara ubuyobozi n’abandi bacuruzi nabo bakanenga abanyamakusanyirizo kutamenyekanisha igiciro cyemejwe na Kigali, mu nama iba buri wa mbere. Umwe ati, “igiciro kiragenwa, ariko nta kusanyirizo na rimwe rigishyira ahagaragara, umuhinzi bakamuha ayo bishakiye”.

Amafaranga 12 akatwa ngo ni ay’imifuka n’ibindi bijyanye n’ubwikorezi, niyo yabaye intandaro y’ifungwa rya Serushago.

Muri iki kiganiro, Serushago na Bariyanga bavugaga ko amakusanyirizo bayagize ayabo, ngo kuko abandi babatereranye bakabipinga, ngo none gahunda bayigejeje kure nta wabinjirira.

Gusa biragoye kwemeza ko Serushago na Bariyanga bikoresha, kuko iki kibazo cyavuzwe kuva kera, kirandikwa mu binyamakuru biba iby’ubusa.

Noneho iyo urebye imbaraga bafite (confidence) iyo bavuga, usanga atari bo bazihaye, hari undi urenze uko ubabona. Ikindi cyagaragaye muri icyo kiganiro, ni icaracara rya Bariyanga yitaba Telefoni, akagaruka yongorera Serushago, bituma abari bayoboye ikiganiro babona ko hari amabwiriza ari guturuka hanze y’icyumba cy’inama.

Tariki 28 Ukuboza 2016, Mu mpera z’umwaka ushize, abanyamakuru boherejwe n’Inama nkuru y’itangazamakuru(MHC) muri gahunda yiswe ‘Rwanda Media we want’, bashatse kuvugisha Serushago na Bariyanga bahuriye mu Kinigi. Maze bagira bati, ” turashonje mureke tubanze tujye gushaka icyo dushyira munda”, nyuma y’aho, umunyamakuru wa Iwacu.press akabahamagara ntihagire n’umwe ufata telefoni.

Uwo munsi, abaturage bari bamaze kuvuga ko aba babiri(Serushago na Bariyanga) babakuza ibirayi ku ngufu, bakabaha ayo bashaka, kandi nta mbuto baba barabahaye. Hari n’umucuruzi wo mu Kingi wagize ati, “badusabe imisoro bashaka ariko bareke natwe twijyanire ibirayi I Kigali. Kuba ufite imodoka yawe, ukeza ibirayi bakagutegeka igiciro aho wakabyijyaniye I Kigali birababaza”.

Serushago ni umugabo w’igikwerere, muremure uhora yifubitse ikote; naho Bariyanga Sylvestre ni umugabo utari muremure ariko utsindagiye, ufite inyinya. Avuga aseka, kandi akunda kwambara imyenda y’amatisi, iteye ipasi, yiganjemo amashati yera. Ipantalo ye iba ibyimbye cyane inyuma kubera ikotomoni ahorana, yaba iba irimo akayabo k’amafaranga.

Iki kibazo cy’amakusanyirizo ndetse n’amatuburiro y’ibirayi, ni bimwe mu byo Bwiza.com yakunze gutunga agatoki, ndetse ibiheraho yerekana ko MINAGRI na RAB bikeneye amavugururwa, ubwo Guverinoma yari yiteguwe kujyaho, ubwo amatora ya Perezida wa Repubulika yari arangiye.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Karegeya Jean Baptiste
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *