Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kiravuga ko gifatanyije na Monusco kigiye gutangiza ibikorwa bya gisirikare byo kwihorera nyuma y’igitero cyo kuri uyu wa kane ushize, itariki 07 Ukuboza cyahitanye abasirikare batanu ndetse n’ab’Umuryango w’Abibumbye bakomoka muri Tanzania basaga 15.
“ Muri aka kanya mbavugisha turimo guhuza imbaraga zacu, FARDC na Monusco kugirango dukurikire umwanzi. Hazabaho gusubiza gukomeye, kwateguwe kumeze nk’inkuba dufatanyije n’abavandimwe bacu b’ingabo za Monusco. Turabana, tuzapfan a”, uwo ni Capt. Mak Hazukay, umuvugizi wa Sokola 1.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko amakuru ava mu inzego z’umutekano agera kuri Radio Okapi dukesha iyi nkuru avuga, ngo nyuma y’icyo gitero cyo kuwa kane, bakigabye bakekwaho kuba inyeshyamba za ADF zasubiye inyuma mu birometero byibuze 13 zigana ahitwa Medina bivugwa ko ari ho hari ibirindiro bikuru by’izi nyeshyamba.
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo ushinzwe ibikorwa, ndetse na ambasaderi wa Tanzania muri iki gihugu, bari bategerejwe muri Beni kuri iki Cyumweru ahabereye icyo gitero ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


