Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, buravuga ko abaturage bafitiwe umwenda na Rwiyemezamirimo wabakoresheje mu muhanda Nkungu-Cyamudongo, ho mu murenge wa Nkungu bazishyurwa ari uko Rwiyemezamirimo yamaze kumurikira akarere uyu muhanda n’ibindi bikorwa bijyanye nawo, ariko iki gihe ntikizwi, cyane ko ngo uyu Rwiyemezamirimo yataye ibyo bikorwa atabirangije, kandi akaba atari kuboneka.
Vincent de Paul Nsengiyumva, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, avuga ko mu mwaka wa 2013-2014 aribwo ibikorwa byo gukora uyu muhanda byatangiye abaturage bahabwamo akazi.
Aba baturage bari bagabanijemo amatsinda abiri, bagakoreshwa n’ababahagarariye,[ bazwi nk’abakapita] babiri bahuriye kuri Rwiyemezamirimo umwe, wari waratsindiye isoko ryo gukora uwo muhanda.
Itsinda rimwe ryabashije guhembwa hasigara irindi , arinaryo uwari uriyoboye yatorokanye na Rwiyemezamirimo wari wahawe iryo soko , bakagenda ntibagaruke mu bikorwa byawo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gitifu Nsengiyumva ati “Itsinda rimwe ryarahembwe nta mwenda bafitiwe, iryo tsinda rindi niryo ritahembwe byatewe n’uko uwo mukapita wabo wabakoresheje n’uwo Rwiyemezamirimo bagiye ntibagaruka, amakuru ahari rero kugeza ubu, Rwiyemezamirimo ntiyagarutse ngo akurikirane umuhanda, abe ari naho ahera yasabwa ko yakwishyura abo baturage atishyuye, binagaragara ko atamuritse ibikorwa ngo abirangize n’amasezerano nk’uwahawe akazi”.
Nyirinkindi Dominick, umukuru w’umudugudu wa Kigurwe, akagari ka Ryamuhirwa, ho mu murenge wa Nkungu uvuga mu izina ry’abaturage bakoze muri uyu muhanda ntibahembwe, ko byabagizeho ingaruka dore ko nko kubona ubwisungane mu kwivuza bitaboroheye, ndetse bakagira n’ikibazo cyo kubona ibyo kurya kuko batahembwe, kandi aho hantu ariho babyukiraga ntibabone uko bajya guca inshuro ahandi.
Uyu mukuru w’umudugudu asaba ko abaturage bakwishyurwa, Rwiyemezamirimo agakurikiranwa nk’uwataye akazi, nubwo aho aherereye hatazwi.
Abaturage basigaye batishyuwe, akarere karabita indangare
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko, kuba hari itsinda ry’abaturage ritishyuwe, nabo babigizemo uburangare , dore ko ngo babatumyeho kenshi ngo bagaragaze umwenda baberewemo na Rwiyemezamirimo ariko ntibaze, nkuko bigarukwaho na Frederick Harelimana, umuyobozi w’aka karere.
Agira ati “barashaka amafaranga yabo ariko abaturage bafite ikosa, ibyo ngibyo ubanze ubyumve kuko niba haratanzwe itangazo rikanyuzwa mu nsengero, rikanyuzwa hehe, ubuyobozi buhamagarira abantu bose bakoreye Rwiyemezamirimo ko baza bakigaragaza, ngo bishyurwe abo baturage ntibigaragaze kimwe n’abandi ahubwo bakaza kuza nyuma abandi baturage bamaze kwishyurizwa, ni ukuvuga rero uburyo busigaye ni uko tubishyuriza tumaze gukora handover y’umuhanda cyangwa Rwiyemezamirimo akabishyura mbere”.
Akomeza avuga ko uyu mukapita wakoresheje abaturage, yari yazanywe na Rwiyemezamirimo, bahita banajyana batarangije ibikorwa
Nta gihe kizwi abaturage bazishyurirwaho
Umuyobozi w’akarere avuga ko iki kibazo [cy’abaturage batishyuwe] bari kugikurikirana cyane ko ngo bamaze kwandikira uyu Rwiyemezamirimo, bamusaba kugaruka ngo abagaragarize ibyo bikorwa, ari nabwo ngo bategereje ko aba baturage bazahembwa, n’ubwo nta gihe kizwi
Ati “uyu munsi rero icyo dusaba abaturage ni ukwihangana, tukabishyuriza Rwiyemezamirimo binyuze mu mategeko uko abiteganya”
Umunyamakuru: “Rwiyemezamirimo umunsi yaba atabonetse nabo ntabwo bazishyurwa?”
Meya: “Rwiyemezamirimo azabura ate se kandi agomba kutumurikira imirimo, ubu twaramwandikiye tumusaba kugira ngo atwereke imirimo yadukoreye, ubwo rero dutegereje ko aza hanyuma abaturage bakishyurwa”
Umunyamakuru: “Mwamwandikiye ryari, murateganya koyaboneka ryari?”
Meya: “ Ntabwo nonaha namenya amatariki twandikiyeho Rwiyemezamirimo, icyo nzi ni uko dosiye iri muri process kandi ikibazo tukizi, tuzirikana ko kigomba gukemuka”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkungu, buvuga ko abaturage bafitiwe umwenda w’ ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda, n’ubwo nta mibare bugaragaza y’abaturage bagomba kwishyurwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
N.Jean Claude/Bwiza.com


