Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo inyeshyamba zikorera mu mashyamba ya Congo zagabye igitero ku basirikare ba Tanzania bacunga umutekano muri kiriya gihugu, abagera kuri 15 bagahita bahasiga ubuzima, mu gihe abandi basaga 50 bakomerekeyemo bikabije.
Mu itangazo perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli aherutse gushyira ahagaragra, yahumurije imiryango y’ababuze ababo ndetse anavuga ko yifatanyije na bo mu kababaro.
Kuwa Kane w’icyumweru dusoje, ni bwo aba basirikare bagabweho igitero ubwo bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ONU ikaba ivuga ko 15 bahise bagwa muri icyo gitero naho abagera kuri 53 bagakomereka, ikaba yaranemeje ko abakiguyemo hafi ya bose ari abo mu gihugu cya Tanzania.
Mu itangazo yashyize ahagaragara agaragaza akababaro ke, perezida Magufuli yagize ati « Ndababaye cyane, kumva ko urubyiruko rwacu ari rwo rwapfuye, bari abasirikare b’indakemwa mu myitwarire ni intwari kuko bapfuye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo. »
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse perezida Magufuli wagaragaje ko yababajwe cyane n’abasore be baguye muri iki gitero, Umunyamabanga wa UN, Antonio Guterres yavuze ko imyaka ibaye 24 abasirikare bacunga umutekano muri kiriya gihugu bagerwa amajanja imbona nkubone n’abagizi ba nabi, mu gihe igihugu cya Congo kivugwamo intambara itarangira.
Mu myaka ya za 1993, ni bwo havuzwe ubundi wicanyi bwakorewe abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia mu mujyi wa Mogadiscio, aho abasaga 24 bakomoka muri Pakistani bahasize ubuzima.
ONU itangaza ko aba bicanyi ari abo mu mutwe wa ADF (Allied Defense Forces) Naru ufite inkomoko muri Uganda wakoze iri bara, bakaba ndetse bamaze igihe kinini bavugwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu mashyamba ya Congo.
Uyu mutwe wa ADF Naru, ni umwe mu mitwe ikunze kugaragara cyane mu ntara ya Nord kivu, kamwe mu duce duhoramo intambara tarangira ndetse ikana inihariye imitwe y’abarwanyi itagira ingano, uyu mutwe ukaba umaze imyaka isaga 31.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


