Ingabo z’u Rwanda zatangiye gusimbuza abasirikare bazo bari mu butumwa bw’amahoro i Darfur

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwatangiye gusimbuza ingabo za rwo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani mu gihe abasimbuwe bari bamazeyo igihe gisaga umwaka mu ntara ya Darfur.
aabas1
Abasirikare ba Batayo ya 53 ni bo bagiye gusimbura bagenzi babo ba Batayo ya 37 bamaze igihe cy’umwaka mu butumwa bw’amahoro i Darfur.
Ku ikubitiro kuri uyu munsi Rwandair yatwaye abasirikare 135 bagiye mu masaha ya mu gitondo sa tatu berekeje mu birindiro by’ahitwa Zalingei ho mu Ntara ya Darfur muri Sudani.
aabas2
Mbere yo guhaguruka berekeza mu butumwa, kuri uyu wa Gatandatu mu Kigo cya Gisirikare i Gako, Batayo ya 53 yahawe impanuro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli wabasabye kuzasohoza neza inshingano igihugu kiboherejemo no kurangwa na discipline
Mu byo yasabye aba basirikare kandi harimo no guharanira ko ibikorwa byiza bagenzi babo bakoze mbere bihesha isura nziza u Rwanda bitagira ikibitokoza ahubwo bakarushaho kuzakora neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
aabas3
Kuri uyu mugoroba mu masaha ya sa kumi nibwo bagenzi babo basimbuye mu butumwa bagize Batayo ya 37 basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe. Ku ikubitiro haje abasirikare 135 bahawe ikaze n’Umuyobozi wa Brigade ya 305, Col Paul Nyemazi wabakiriye mu izina ry’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’U Rwanda.
Yabashimiye ibikorwa byiza bakoreye mu butumwa bw’amahoro byahesheje ishema igihugu. Yabasabye ko bakomeza kurangwa na discipline kandi ubunararibonye bungutse mu kazi bwabafasha gukomeza gukomeza gukorera igihugu cyababyaye.
Col Paul Nyemazi 305 Brigade welcoming the returning peacekeepers
Biteganijwe ko igikorwa cyo gusimbura kizageza tariki ya 19 z’uku kwezi aho Rwandair izaba imaze gutwara abasirikare bose hamwe 1624 mu ngendo zigenda n’izigaruka.
RDF
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *