Nyuma yaho Perezida Trump amaze gutangariza ko Amerika igiye kwimurira i Yeruzalemu ambasade yayo yo muri Isirayeli yakoreraga i Tel- Aviv byahise byumvikana ko ifata Yeruzalemu nk’ Umurwa Mukuru wa Isiraheli.
N’ubwo atigeze ashaka kwerura ariko byumvikana neza ko yashatse kwemeza ko kuri we Yeruzalemu yose ihindutse umurwa mukuru wa Isiraheli kuko yanasobanuye ko byapanzwe muri Congere yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri 1986.
Abakurikiranira ihafi iby’amateka ya Isirayeli na Palestine basanga iki cyemezo cya Donald Trump gifite ingaruka zikomeye mu rwego rw’ububanyi n’amahanga ku rwego rwa Amerika, ariko bikagira n’ingaruka zikomeye ku rwego rw’amahoro mu gice cy’ u Burasirazuba bwo hagati ndetse no ku isi yose.
Ubusesenguzi bwimbitse bwatangiye kugaragaza ibimenyetso byerekana ko iki cyemezo gishobora guteza ibibazo bikaze aho usanga Ibihugu bya Arabie Saoudite bitari bisanzwe bicana uwaka na Iran byumvikanye ko bigomba kurwanya Amerika na Isirayeli kuko bisanga bibangamiye umutekano n’ uburenganzira bw’ abarabu.
Igihugu nka Turikiya, na cyo cyatangaje ko igikorwa nk’iki ari ubugambanyi, kinemeza ko Turikiya itazongera gushyigikira Amerika, cyane cyane niba ishaka kuzaba umuhuza muri iki kibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Maroc , Algeria ndetse n’ ibindi bihugu byose by’ Abarabu byamaganiye kure iki cyemezo cya Trump aho bikomeje kwiyemeza kwegeranya imbaraga kugirango birwane icyo bita intambara ntagatifu.
Mbere yo gusurwa na Minisitiri w’ Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu , Perezida w’ u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo yari mu ruzinduko muri Alijeriya yatangaje ko iki icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kibangamye kuko imiterere ya Yeruzalemu, uko byagenda kose, igomba kugirwaho impaka n’ibice byombi bitakumvikanwaho bikarushaho gutera umwiryane.
Akimara kumva ubushake bwa Trump, Perezida wa Palestine, Muhamoud Abbas we yabigereranyije no gukongeza umuriro mu byatsi byumye , ahubwo avuga ko bigiye gutuma hakomeza intambara itazarangira.
Mu gihe, Benjamin Netanyahu avuga ko uyu munsi Trump yatangarijeho ko Yeruzalemu igiye kuba umurwa mukuru wa Isirayeli, ari umunsi winjiye mu mateka kuko bibaye nyuma y’imyaka ibihumbi bitatu.
Abanya Isiraheli bamwe baravuga ko ari igikorwa gikojeje isoni, kuko gikozwe n’igihugu gisa nk’aho kitifuriza amahoro igihugu cya Isiraheli.
Ndetse bamwe baravuga ko Trump abikoze agira ngo atabare Netanyahu wari ugeze aharindimuka, kubera imanza zamushoweho muri iyi myaka.
Ku rundi ruhande, n’ubwo u Burusiya , Iran, Korea ya Ruguru bicecetse bishobora kugendera kuri iki cyemezo kugirango byigaranzure Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko n’ ubundi ibi bihugu bikomeye mu gukora intwaro za kirimbuza byahoraga bishyamiranye na Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


