Perezida Kagame yavuze ko uruhare rw’abikorera rugomba kuza imbere mu guhashya ubukene muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yasabye abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi guha umwanya uhagije abikorera mu rwego rwo guca ubukene burundu ndetse no kwimakaza inzira z’iterambere rirambye.

Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu nama yamuhuje n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika, ikaba yabereye mu murwa mukuru wa Ghana i Accra, yari igamije kwiga ku nkingi z’iterambere rirambye ndetse n’uburyo zigomba gushyirwa mu bikorwa.

Mu ijambo rye, yagejeje ku bari bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yagaragaje uburyo Guverinoma imwe ubwayo itihagije ngo ibashe kugera ku ntego z’iterambere, ari naho yahereye asaba gukomeza gukorera hamwe nk’ibihugu hagamijwe gushimangira inzira zo gukura abaturage mu bukene.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yavuze kandi ko gukorera ku ntego ari cyo cya mbere ariko cyane cyane uruhare rw’abikorera, abagore n’abakiri bato rukagaragara mu gushyira mu bikorwa intego ziba zafashwe.

DQwh2V4UMAEVJcs

Perezida kagame yakirwa na perezida wa Ghana, Nana Akuffo Addo mu mujyi wa Accra

Yagize ati “Umugabane wa Afurika ukeneye gukorera hamwe, cyane cyane mu bijyanye n’ubushoramari ndetse n’abaturage bagakorana, abikorera bagahabwa umwanya, abagore n’abakiri bato bose bakagaragaza uruhare rwabo mu guhangana n’ubukene.

Dukeneye kongera umuvuduko w’ibyo dukora, dufite abafatanyabikorwa n’inshuti zidufasha, ariko ntabwo twakwizera ko ari bo bagomba kudukorera buri kimwe dukeneye.”

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu gufatanya n’ibindi bihugu mu kuzamura umugabane wa Afurika aho yavuze ko ruzakomeza gukora ibishoboka byose rukazamurana n’ibindi bihugu.

Ati “ u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibihugu by’abafatanyabikorwa, by’umwihariko hibandwa ku kuzamura inkingi z’iterambere rya Afurika muri rusange, ndetse u Rwanda rukaba runishimiye kuzakira ikicaro cy’ihuriro rya zo i Kigali,bityo dukomeze gushyigikirana.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi biganiro ari bumwe mu buryo bwo gupima umuvuduko w’iterambere rya Afurika ndetse hakanareberwamo uburyo bwo kurushaho kunoza ibikorwa byo kuwuteza imbere.

Yaboneyeho kandi umwanya wo gusaba abari aho kurebera hamwe uburyo bajya bakoresha neza impano bahawe n’amahanga hagamijwe kugera kuri byinshi no ku bushobozi bwo kwigira kuko ubwazo ziba zidahagije.

Hari ibyamaze kugerwaho ariko hari byinshi bitaragerwaho bityo uruhare rwa buri wese rurakenewe ngo umuvuduko wo kubigeraho wiyongere.

Mu bandi bayobozi bakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bakomeye bitabiriye iyi nama, harimo Perezida wa Ghana, Nana Akuffo Addo, Jeffrey Sachs uyobora Earth Institute muri Kaminuza ya Columbia; Umunya-Libya, Alaa Murabit; Leymah Gbowee wo muri Liberia n’abandi batandukanye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *