Uganda: Kuki Gen.Henry Tumukunde arimo kuvugwa cyane mu bibazo by'Abanyarwanda?

Sangiza iyi nkuru

Ikinyoma cy’umuvugizi wa polisi ya Uganda,Emilian Kayima ku bijyanye n’impunzi z’Abanyarwanda cyamenyekanye nyuma yaho ikinyamakuru The Standard cyo mu gihugu cya Kenya mu nkuru yacyo ndende gitangaje amakuru ahabanye cyane n’ibyo uyu mugabo yatangaje mu minsi ishize ubwo yaganiranaga ikiganiro na Chimpreports.

Emilian Kayima ubwo yagiranaga ikiganiro n’iki kinyamakuru yabajijwe impamvu impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Uganda zitabashije kugeza ubusabe bwazo bwo kwishinganisha mu nteko ishinga amategeko ya Uganda nk’uko zari zabiteganyije tariki 29 Ugushyingo 2017, ku isaha ya saa tanu za mugitondo ko ziri bubonane n’umukuru w’inteko ishinga amategeko wungirije Jacob Oulanyah.

Mu gusubiza yavuze ko impunzi z’Abanyarwanda zitabashije gukora iki gikorwa kuko ngo Minisitiri w’Umutekano mu gihugu,Lt.Gen.Henry Tumukunde yari adahari ndetse anongeraho ko iki gikorwa kizashoboka ari uko uyu Minisitiri ahari.

Iki kinyamakuru The Standard ari nacyo dukesha iyi nkuru, kivuga ko ibyatangajwe na Emilian Kayima ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ko ubu busabe bw’impunzi z’Abanyarwanda bwaba bwaratewe utwatsi kuko bwari bushingiye ku cyiswe ’ikinyoma kirimo ubusa’(empty lies) ndetse kigahamya ko n’ibyo asobanura bidashoboka kuko ubu busabe bwagombaga gushyikirizwa mbere na mbere umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ni ukuvuga Rebecca Kadaga nk’uko imikorere y’inteko ishinga amategeko iteye, aho gushyikirizwa Minisitiri w’umutekano mu gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iki kinyamakuru cyongeraho ko bishoboka ko Minisitiri w’umutekano yagira aho ahurira n’iki kibazo kuko kireba umutekano w’abaturage bari mu gihugu gusa ngo si kamara,kikavuga ko mu nteko ishinga amategeko habamo komite ishinzwe umutekano akaba ari nayo yasuzuma iki kibazo ndetse ikaba yatumiza Minisitiri w’umutekano Lt.Gen.Henry Tumukunde biramutse bibaye ngombwa bitewe n’ibivuye mu isuzuma.

Ni nyuma yaho umwe muri izi mpunzi z’Abanyarwanda utarashatse ko imyirondoro ye imenyekana ku mpamvu z’umutekano we atangarije ikinyamakuru Chimpreports ko batabashije gutanga ubusabe bwabo kuko ngo ubwo biteguraga kwerekeza ku nteko ishinga amategeko bari ahitwa Ntinda mu mujyi wa Kampala batewe n’abantu batamenyekanye nyuma bakaza gukwira imishwaro.

Izi mpunzi zashakaga kwishinganisha mu gihe abapolisi bane ba Uganda bari kumwe n’Umunyarwanda, Rene Rutagungira barimo kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare ahitwa Makindye,mu mujyi wa Kampala bashinjwa gushimuta no gusubiza mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko Lt Joel Mutabazi wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Igipolisi cya Uganda ariko cyo gihakana kunyuranya n’amategeko kivuga ko byakozwe hakurikijwe amasezerano ibihugu byombi bifitanye yo guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha.

Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, bakaba bashyirwa mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo, Umunyarwanda René Rutagungira, ushinjwa kuba ari we washimuse Mutabazi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Mawazi Fred/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *