Mu gihe amateka ya politiki y’ u Rwanda rwategekwaga n’ abami ndetse no muri Repbulika ya 1 bigaragara ko abakoloni n’ abamisiyoneri bari bafite ijambo rikomeye, muri Repubulika ya 2 si uko byagenze kuko Perezida Juvenal Habyarimana nk’ umusirikare yakoresheje abapadiri ndetse anabategeka kwinjira muri MRND ku ngufu.
Muri Repubulika ya kabiri yari iyobowe na Gen. Major Juvenal Habyarimana Kiliziya yashinjijwe kugendera ku matwara ya Leta ariko nayo yagerageje kumvikanisha ijwi ryayo ibicishije mu kinyamakuru Kinyamateka cyari mu maboko y’ abapadiri.
Mu gitabo cye « Christianisme et pouvoirs au Rwanda (1900-1990) », umwanditsi Ian Linden yagaragaje uburyo kiliziya yagiye yamagana imikorere ishingiye ku ivangura ry’ uturere ya Leta ya Habyarimana wari wiyemeje gushyira imbere ubumwe bw’ abanyarwanda ubwo yahirikaga Gregoire Kayibanda ku butegetsi muri 1973.
Ian Linden akomeza yerekana uburyo kuva muri 1975, Habyarimana yagiye akoresha ikimenyane mu gushinga (Mouvement Révolutionnaire National pour le développement-MRND).
Agira ati « Nta jambo abaturage bari bafite mu gushinga MRND ibi byatumye abahawe amahirwe yo gukorana nayo bakandamiza rubanda yari imaze kubikwamo ubwoba kuko n’ umuganda bakoraga nta nyungu wari ubafitiye ahubwo byari nk’ ubuhake ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri 1977, Mgr Vincent Nsengiyumva wari umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri yinjijwe mu rwego rukuru rufata ibyemezo muri MRND (Comité central) byumvikane ko n’ abayobozi ba za paruwasi bose bahise binjizwa muri njyanama z’ amakomini.
Mgr Vincent Nsengiyumva amaze kwerura bimugoye ko ari muri Comité central ya MRND, Eugène Ernotte waje gupfira muri Gereza muri 1979 ,yabyamaganiye ku mugaragaro ubwo yavugaga ko umusaseridoti atemerewe kwivanga mu nshingano za politiki.
N’ubwo MRND yakomeje kwifashisha kiliziya mu gutegeka Abanyarwanda, Kiliziya ntiyahwemye kwerekana ko u Rwanda rufite umubare munini w’ uburubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga ndetse rutanagira akazi.
Kubura ubushobozi bwo kubaka ingo no gukwa ni bimwe mu bibazo by’ ingutu urubyiruko rwahuraga nabyo cyane cyane muri 1979 ubwo hiyongeragaho impunzi zahungutse ziva muri Uganda muri 1979.
Ubwo Mgr Phocas Nikwigize yatangaga amakuru avuga uburyo hari Abanyarwanda benshi batashye bari mu Mutara bamerewe nabi kandi batazwi na HCR, n’ubwo bitari byoroshye, Kinyamateka yagiye igerageza kunenga Leta ya Habyarimana bituma bamwe mu bapadiri ndetse n’ abanyamakuru barebwa nabi na MRND kubera ubushakashatsi bakoraga ndetse bakanatinyuka bakanatangaza ibitaragendaga neza.
Nyuma yaho umuyobozi mukuru wa Kinyamateka , Padiri Silvio Sindambiwe yishwe n’ impanuka ku tariki ya 7 Ugushyingo 1989, umwanditsi Ian Linden avuga ko uyu mugabo yubahirije inshingano ze ngo kuko yatinyutse kwerekana amakosa ya Leta harimo no gutunga agatoki abayobozi bakuru banyerezaga umutungo wa Leta.
Ati « Kugeza mu 1988, Padiri André Sibomana yayoboye Kinyamateka yateye ikirenge mu cya Sindambiwe kuko nawe ntiyahwemye gushishikariza abanyamakuru be kwerekana amakosa y’ abategetsi bakuru ba Leta ya Habyarimana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu nyandiko yari igizwe n’ ibice bitatu bise « Le Christ, notre Unité » yamuritswe ku wa 28 Gashyantare 1990, « Justice pour tout homme » yo ku ya 6 Gicurasi 1990
, « La parole de Dieu dans la vie du chrétien » ku wa 14 Kanama 1990, abashumba b’ u Rwanda bagerageje guhamagarira Abanyarwanda kubana neza no guteza imbere umuco w’ urukundo nk’ uko bagiranye igihango na Kristu.
Izi nyigisho Kiliziya yacishaga muri Kinyamateka zari zigamije kweraka ubushake uru rwego rwari rufite n’ubwo rutari rworohewe na Leta, kuko Leta yo yavugaga ko umunyacyaha agomba guhanwa bikurikije amategeko bigatuma rimwe na rimwe hafatwa ibyemezo byihanukiriye.
Mu gice cya gatatu cy’ inyandiko ya Kinyamateka yise « La parole de Dieu dans la vie du chrétien » bisobanura ‘ Ijambo ry’ Imana mu buzima bw’ umukristu ’ cyavugaga giti « Kugirango twese tube Abanyarwanda nyabo kandi abakristu nyakuri tureke ijambo ry’ Imana ritwijiremo bityo rihindure umuco wacu tubane nk’ abavandimwe, dushyira hamwe duharanira kwiteza imbere tutagendeye ku bidutandukanya nk’ amoko, uturere n’ ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


