Ku wa 14 Ukuboza 2017, Umushakashatsi w’ umufaransa, Franà§ois Graner yatanze ikirego mu Rukiko ruharanira uburengenzira bwa muntu mu Muryango w’ Ibihugu by’ i Burayi, asaba ko Ikigo cyitiriwe Mitterand cyatanga uburenganzira ku bashakashatsi bifuza kubona amakuru ari mu bubiko bw’ inyandiko za Mitterand zigaragaza uruhare rw’ u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Nyuma yo kwandika ibitabo byinshi bigaragaza uruhare rw’ u Bufaransa kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Umunyabutabire, Franà§ois Graner afatanyije n’ ishyirahamwe Survie batangaje ko bagiye gutanga iki kirego mu Rukiko CEDH bitewe n’ uko ushinzwe ububiko bwa Franà§ois Mitterrand yanze kubashyikiriza inyandiko zikubiyemo imigambi ya jenoside.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Graner na bagenzi be bakomeza kandi banenga politiki y’ u Bufaransa muri Afurika, bavuga ko ishaje ndetse ko inakeneye kuvugururwa mu maguru mashya.
Perezida Hollande yanze ko amabanga ajya hanze
Ku itariki ya 7 Mata 2015, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida w’ u Bufaransa Franà§ois Hollande yahise ategeka ko amadosiye yose afitanye isano n’ amateka y’ u Rwanda hagati ya 1990-1995 yateshwa agaciro.
Ibyo byahise biha imbaraga Dominique Bertinotti ubitse amadosiye ya Mitterand yanga kuyashyikiriza Franà§ois Graner wifuzaga kugenzura amakuru ayarimo.
Mu kurengera ubu bubiko, Hollande yahise yitwaza itegeko rivuga ko umuragwa w’ izi nyandiko Dominique Bertinotti afite uburenganzira bwo kuzerakana cyangwa kwanga kuzerekana nyuma y’ imyaka 25 nyiri ubwite apfuye (Mitterrand yapfuye muri 1996) kandi nta kirego gitanzwe.
1.Graner asanga iki cyemezo cya Leta y’ u Bufaransa kirengera inyungu zayo bwite ititaye ku nyungu za rubanda (abaharenganiye…) ndetse anasaba ko ibi bitaba urwitwazo rwo gutuma Leta itaryozwa uruhare rwayo muri jenoside yahitanye abasaga miliyoni y’ inzirakarengane.
Guhishira ibyaha bya Leta
Akanama gashinzwe kuvugurura Itegekonshinga mu Bufaransa kaherutse gutangaza ku wa 15 Nzeli 2017, ko amahame yerekeranye no kurinda umutungo cyangwa inyandiko z’ umurage arengera inyungu rusange kandi ko atabangamira imikorere n’ ubwisanzure bwo guhanahana amakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha byashakaga kumvikanisha ko icyemezo cy’ Ubutabera bw’ u Bufaransa bwo kudatanga uburenganzira ku bashakashatsi bifuza gucukumbura amadosiye Mitterand aziranyeho na Perezida Juvenal Habyarimana, ari uburyo bwo kubika amabanga y’ igihugu.
Visi Perezida w’ Ikigo cyitiriwe Mitterrand , Michel Charasse ndetse na Hubert Vedrine washinze iki kigo wanahoze ari Umunyamabanga Mukuru we (1991 — 1995) bari mu bantu batifuza ko amabanga y’ ubu bubiko amanyekana ndetse banakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


