Ugiriwabo Liliane na Mukanduhuye Dative ni abana b’imfubyi bamaze imyaka isaga 10 bishyuza nyirakuru, wabasenyeye inzu akagurisha ibyari biyubatse n’ibyari biyirimo imbere. Yaratsinzwe mu nzego zose ariko abura ubwishyu, ubuyobozi bukavuga ko bazishyurwa ari uko yapfuye.
Aba bana batuye mu mudugudu wa Kidaho akagali ka Gasagara umurenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga.Mu mwaka wa 1988 nibwo nyirakuru wabo Mukamihigo Anathalie yabasenyeye inzu bakiri bato. Aho bamenyeye ubwenge mu 2000 batangiye kumurega, aho bamureze hose agatsindwa akemera kwishyura.
Umwe muri aba bana, Ugiriwabo Liliane, avuga ko imyaka ishize ari myinshi, ko bamutsinze inshuro nyinshi, akemera kubishyura ariko bagategereza bagaheba, ari naho ahera ashinja n’ubuyobozi kubarangarana ntibubafashe muri icyo kibazo.
Agira ati: “Nyogokuru yasenye amazu yacu, nuko ndarega turatsinda ariko kwishyura biranga, nateje kashi mpuruza gitifu w’umurenge araza arambwira ngo tuzatange ikibanza cyacu kiri ruguru iriya (ku Ruhuha) ndabyanga kuko ikibanza cyacu gifite agaciro kurusha inzu baduhaga”.
Akomeza avuga ko nyirakuru yari yemeye kububakira baza gutungurwa na Gitifu (umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rongi) waje ababwira ngo batange ikibanza mu gihe n’ibindi batarabyishyurwa.
Aha ngo niho yahereye abona ko n’ubuyobozi bubifitemo uruhare mu kudindiza ikibazo cyabo, agahamya ko barenganyijwe igisigaye ari ugutegereza kuzajya aho Perezida Kagame azaba yasuye abaturage na we akamugezaho akarengane bagiriwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “ningira amahirwe yo kugera aho azaba ari njye nzamubwira akarengane twagiriwe, kuko amafaranga yari yemeye kutwishyura, kugeza ubu nta kibanza cyavamo, uko imyaka yagiye yiyongera ni nako ubutaka bwagiye bugira agaciro”.
Mukamihigo Anathalie, umukecuru w’imyaka 81, yemera ko iyo nzu yayisenye ndetse ko yanatsinzwe agategekwa kwishyura ibyari biyirimo no kubaka iyo nzu, yari yabariwe 900,000Frs.
Ku bwe ahamya ko yemeye kwishyura ariko nta bwishyu afite ahubwo ko ari uburindagizi bwa gikecuru, ati: “ tuyisenya kari akazu k’amategura gashaje, nawe urebe uko meze uku, iminsi yanjye irabaze,….ubwo nemeraga kwishyura byari iby’abakecuru, narahayanjwaga”.
Uyu mukecuru akomeza avuga ko nta bwishyu yabona bwo kwishyura abuzukuru be, ku bwe akavuga ko nibabishaka bazaza kuba mu nzu atuyemo nyuma yo gupfa.
Ibi kandi abihurizaho na Abizeye Jean Marie Vianney, ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gasagara, uvuga ko hakurikijwe amategeko, aba bana bazishyurwa mu byo umukecuru azaba yasize namara gupfa.
Ati: “ ikibazo cy’aba bana turakizi, Anathalie yatsinzwe mu rukiko ko yasenye inzu z’abana, yemeye kwishyura, nyuma yaje kubura ubwishyu”.
Yakomeje avuga ko umuhesha w’inkiko yasanze uyu mukecuru ari mu kiciro cya 1 cy’ubudehe ndetse ko n’isambu afite iri munsi ya hegitari, ko umutungo afite urukiko rutemera ko awurangirizaho urubanza.
Uyu mukecuru ngo abaye yaratanze iminani rwihishwa nyuma yo gutsindwa n’abuzukuru be, ngo cyaba ari ikibazo ariko nyine ngo biba byaramenyekanye, gusa na none ngo Leta ikaba iteganya kuzabubakira nk’uko n’abandi ibafasha ndetse ko hari n’izindi nkunga ibatera.
Asoza avuga ko nk’ubuyobozi bazakomeza gukurikirana ikibazo cyabo, ndetse ko nk’uko amategeko abigena nta muntu ushobora kuzazungura iby’uwo mukecuru namara gupfa atabanje kwishyura iri deni abereyemo abuzukuru be.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Safi Emmanuel@Bwizza.com


