Rubavu: Hifashishwa imikino mu kurwanya ibiyobyabwenge na SIDA mu rubyiruko

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu rubyiruko rwahoze mu biyobyabwenge bakaza kwitabira imikino, bavuga siporo ariyo yatumye babireka, basubira mu mashuri n’imirimo inyuranye kandi baniteza imbere.
Duhimbazimana Elissa w’imyaka 18 ubu ukina umupira w’amaguru mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle kiri mu mujyi wa Rubavu. Avuga ko mbere yanywaga ibiyobyabwenge ariko nyuma y’aho yaziye muri icyo kigo, yabiretse ubu akaba yarasubiye ku ishuri akaba amaze no kugura inkoko 15 mu gihe mbere amafaranga yabonaga yayaguraga urumogi.
Duhimbazimana akomeza avuga uburyo abatoza bagize uruhare kugira ngo areke kunywa urumogi ati “abatoza banjye baranganirije banyereka inzira yo kuva mu biyobyabwenge ngakurikira umukino uko nazaga gukina n’abandi niko twahuzaga tukaba inshuti”.
Uyu mukinnyi avuga ko ubu ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, umwaka utaha akaba yiteguye kuzakora ikizamini cy’abarangije icyiciro rusange (Tronc Commun) byose abikesha gukina umupira w’amaguru ati “iyo nza gukomeza kunywa inzoga n’urumogi nta bwo nari gusubira mu ishuri ubu aho kugura ibiyobyabwenge amafaranga nabonye maze kuyaguramo inkoko 15”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Duhimbazimana avuga ko nk’umuntu ukina ku mwanya wa 11 afite intego yo kugera ku rwego rwo hejuru gukina bikaba umwuga umutunga mu bihe byose.
Tuyiringire Aeron umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle yavuze ko ibanga yakoresheje kugira ngo abana banywaga ibiyobyabwenge babireke ari ukubaganiriza akabereka ububi bwabyo.
Bamwe mu bana banywaga ibiyobyabwenge, Vision Jeunesse Nouvelle yatoje ubu bafite amakipe bakinamo muri Rubavu barimo: Nyandwi Eric ukina mu ikipe itozwa na Vigureux, Duhimbazimana Elissa ukina mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya College Inyemeramihigo, Ziada ukinira mu ikipe y’ishuri ry’umupira w’amaguru rya College Inyemeramihigo n’abandi.
Kabayiza Paulin umuyobozi wungirije wa Vision Jeunesse Nouvelle yabwiye abanyamakuru ko iki kigo cyashinzwe muri 2002 na Frere Gabriel Rozzo gifite intego yo kwita ku rubyiruko kuko icyo gihe rwari rwugarijwe n’ibiyobyabwenge.
Imwe mu mikino yifashishwa mu kwita kuri uru rubyiruko ni: Karate, Taekondo, Beach Handball, Table Tennis, imikino ngororangingo (Athletisme), umupira w’amaguru n’indi.
Ibi bikorwa bya siporo byunganirwa n’itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda, amatsinda abyina imbyino za kizungu (dance moderne) na Orchestre).
Ubuyobozi bw’iki kigo ntibwemeza ko abana bareka ibiyobyabwenge 100%, “intego yo kurwanya ibiyobyabwenge yagezweho nubwo atari ijana ku ijana babivuyemo baza mu matsinda nk’abandi, ubu bari mu matsinda barizigamira byabaganutse ku rwego rwo hejuru”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Safi Emmanuel@Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *