Cassien Ntamuhanga watorotse gereza ya Mpanga yaba ari muri Afurika y’Epfo?

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gitangazamakuru gikorera mu mahanga avuga ko umunyamakuru Cassien Ntamuhanga uherutse gutoroka gereza mpuzamahanga ya Mpanga aherereye muri Afurika y’ Epfo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byagaragaye mu nkuru yanditswe n’ iki kinyamakuru kuri uyu wa 14 Ukuboza 2017, mu nyandiko tudafitiye gihamya ko ari iya nyir’ ubwite(Cassien Ntamuhanga) aho bivugwa ko Ntamuhanga n’ abagenzi be baba barakoresheje amayeli ya gikomando, we agira ati” Sindatanga agatego , ariko nkeneye kwiramburira amaguru”
Akomeza anavuga ko atifuza kuvuga uburyo yakoresheje mu gutoroka gereza mu rwego rwo kurinda ababimufashijemo ariko akemeza ko iyo migozi yerekanywe n’ ubuyobozi bwa Gereza ya Mpanga I Nyanza niyo yifashishijwe n’ abagenzi be mu gutoroka.
Muri iyi nkuru, Ntamuhanga Cassien yemeza ko mu gucika Gereza bakoresheje inzira ya Nyanza ijya mu Mujyi baciye ku cyuzi cya Nyamagana. Gusa kugeza magingo aya, nta kuri kw’impamo kuramenyekana ku nzira Ntamuhanga ashobora kuba yaraciyemo ava mu Rwanda.

25463643 1747832808562131 1661441585 n
Umuvugizi wa RCS

Mu rwego rwo kumenya icyo Leta y’ u Rwanda ibivugaho, Bwiza.com yavuganye n’ Umuvugizi w’ Urwego rw’ Igihugu rushinzwe imfungwa n’ Amagereza mu Rwanda(RCS), CIP Sengabo Hillary ku murongo wa telephone avuga ko iyo nkuru ivuga ko Ntamuhanga Cassien yaba ari muri Afurika y’ Epfo batayizi.
Twifuje kumubaza ko bibaye ari impamo uburyo Leta y’ u Rwanda yabyifatamo, atubwira ko ntacyo yadutangariza mu gihe byaba bitaraba ukuri kw’impamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntamuhanga yaba yaraciye Uganda cyangwa I Burundi?
25395324 1747833065228772 936191766 n
Bari kurutonde rw’abashakishwa uko ari batatu

Kimwe mu binyamakuru bikorera I Kigali mu Rwanda cyari cyatangaje ko Ntamuhanga Cassien waregwaga hamwe na Kizito Mihigo , akaza gutoroka Gereza ya Nyanza mu ijoro ryo kuya 30 Ukwakira 2017 yagaragaye i Kampala ashakisha impapuro zo kujya mu Bubiligi.
Aya makuru yakomezaga kandi yemeza ko Ntamuhanga yagaragaye I Kampala, mu gace ka Nakasero Road plot 6 ku cyicaro cya Ambasade y’ u Bubiligi muri Uganda.
Mu bo Ntamuhanganya yatorokanye harimo Sibomana Kirenge wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubuhotozi. Uyu akaba yari amaze imyaka icumi muri gereza. Undi ni Batambirije Théogène wari warahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu gusa nyuma aza gutoroka gereza akatirwa imyaka 16. Yari amaze imyaka icyenda muri gereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bitangiye kuvugwa mu gihe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, abatari bacye bakomeje kwibaza uburyo Cassien Ntamuhanga n’ abagenzi be babiri batorotse iyi gereza yubakitse mu buryo bugezweho ndetse inarinzwe cyane. Nubwo bimeze bitya, Leta y’ u Rwanda yamaze gushyiraho itangazo rishakisha aba bantu babiri batorokanye na Ntamuhanga ku buryo aho bafatirwa hose bashobora kugarurwa mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman HAKIZA/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *