Inama Rusange y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwongereye icyaha cya kane mu byaha rwari rufitiye ububasha bwo gukurikirana, ariko kikigibwaho impaka z’urudaca, kuko uru rukiko rwari rusanzwe rukurikirana gusa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara n’ibyaha bya jenoside, kuri ubu rukaba rushobora gukurikirana n’ibyaha by’ubushotoranyi hagati y’ibihugu.
Nk’uko byari biteganyijwe muri statut y’ibanze y’Urukiko Mpuzamahanga, ibyaha by’ubushotoranyi byakunze kutavugwaho rumwe, bijyanye no kumenya igitero ku busugire bw’igihugu gitewe n’ikindi no kugaragaza abakekwaho icyo cyaha mu bayobozi.
Mu mwaka wa 2010, inama yabereye I Kampala yafashije gusobanura neza ibijyanye n’icyaha cy’ubushotoranyi. Ariko, ibihugu 89 byanze gushyira umukono ku mavugurura yari yakozwe. Nyuma y’imyaka 10, haje kubaho ubwumvikane ariko inzira iracyari ndende kuko buri ruhande rubisobanura rukurikije ibyifuzo byarwo nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jean-Louis Gilissen, umunyamategeko w’Umubiligi ukora mu bucamanza mpuzamahanga, by’umwihariko ukorana na CPI, avuga ko mu gihe uri umunyamuryango wa CPI, ku kijyanye n’icyaha cy’ubushotoranyi ushobora kwemera cyangwa ugahakana ko uru rukiko rufite ububasha bwo kukiburanisha.
Ati: “Mushobora kwanga ko urukiko rufite ububasha, ariko mushobora no gushyiramo amananiza. Mushobora kuvuga: njyewe nsanga urukiko mpanabyaha twashingiye hamwe rushobora gukurikirana icyaha cy’ubushotoranyi, ariko bitari ku baturage banjye”.
Ku rundi ruhande, niba ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya atari abanyamuryango ba CPI, u Bufaransa n’u Bwongereza bigasaba kudashyirwa muri ubu buryo bushya bwo gukurikirana icyaha cy’ubushotoranyi, kwinjira kw’ingabo z’ibi bihugu ku butaka bw’igihugu cyashyize umukono ku masezerano, bishobora gutuma ibi bihugu bikurikiranwa. Ese ibi bishobora gutuma habaho gukumira?
Umunyamategeko Gilissen asanga ari byo koko hariho ko icyaha cy’ubushotoranyi gikurikiranwa byajya bituma bamwe mu bayobozi b’ibihugu batekereza kabiri mbere yo kugira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa ibikorwa bya gisirikare batangiza ku butaka bw’ibindi bihugu cyane cyane ibiri muri CPI.
Muri Afurika, mu Burayi bw’uburasirazuba no mu Burasirazuba bwo hagati, aho ibihugu byinshi bitari muri CPI, byagiye byisanga ingabo z’amahanga zabivogereye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


