Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro , WDA, kivuga ko hirya no hino mu turere hagiye gushyirwaho ibigo byiswe INCUBATION CENTERS aribyo abanyeshuri barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro, bazajya bifashisha, babikoreramo ibyo bize, mu gihe batarabona igishoro kibafasha kujya kwihangira imirimo ubwabo.
Urubyiruko rwize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro rukunze guhura n’ikibazo cyo kubura igishoro cyangwa n’ingwate yo gutanga muri banki, kugira ngo bahabwe amafaranga, bajye kwihangira imirimo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byabaye kuri Uwiringiyimana Odile, uvuka mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve, ho mu ntara y’amajyaruguru, afite imyaka 22 y’amavuko, avuga ko yatewe inkunga n’ababyeyi be, bakamuha amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo abashe kubona uko agura ibikoresho byibanze byo kwifashisha mu kazi ke k’ubutekinisiye.

Ni nyuma yuko ngo yari amaze kwiga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Ruhango, yajya kwihangira umurimo ujyanye n’ibyo yize akabura igishoro.
Ni ikibazo kandi ahuje na Jean Claude Dusabimana wo mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Shangasha, aho nawe avuga ko ngo amaze kurangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yabuze amafaranga yo gukoresha, ababyeyi be bakaba aribo bamugoboka, bamuha ibihumbi 35, aribyo yahereyeho ashakisha ibikoresho.
Nyuma yo kubona izi mbogamizi, urubyiruko ruri guhura nazo;zinatuma bamwe batabasha guhanga imirimo bitewe n’amikoro make, ikigo WDA gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro, cyahise gitekereza gushyiraho ibigo aribyo INCUBATION CENTERS bizajya byorohereza urubyiruko rurangiza muri aya amshuri, mu kuba babikoreramo mu gihe bagishakisha ubushobozi n’amikoro abemerera kujya kwihangira imirimo.
Didier Munezero, umuyobozi ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri WDA, ati “[…]ariko wavuga ngo afite tekinike na business skills nabyo ukavuga ngo ese birahagije nta capital[igishoro], ese afite capital nta guarantee yo gutanga muri banki, byo birahagije. Dutekereza ibyo twise Incubation centers kugira ngo zibafashe, bariya barangiza bifuza kwihangira imirimo, tubaha aho bakorera mu gihe runaka, duteganya ko muri icyo gihe azaba amaze kugira ubushobozi bumusohora, akajya kwishakira ahe[akorera] akabisa undi urangije” .
Ikigo WDA, kivuga ko izi Incubation centers zari zisanzwe ziri mu mashuri makuru yigisha imyuga n’ubumenyingiro[IPRCs] eshanu zibarizwa mu gihugu, hakaba hagiye kongerwa izindi mu turere 10 zikazunganira izi zisanzwe, intego ikaba aruko ngo zigezwa mu turere twose.
Gahunda yo guteza imbere ubumenyi-ngiro mu rubyiruko yashyizwemo imbaraga na Guverinoma y’u Rwanda,mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwaba urwarangije amashuri cyangwa urutarayagezemo, kurwongerera ubumenyi burufasha guhangana ku isoko ry’ umurimo cyangwa kubasha kwihangira imirimo.
Ibi, kandi bikubiye no muri gahunda y’Igihugu y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) ahateganijwe guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi, ndetse n’iy’Icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
J.Claude Ntezimana


