Uganda: Abantu 4 bo mu muryango umwe bishwe batemaguwe

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru w’imyaka 55 witwa Specioza Nalugwa n’abuzukuru be 3 bishwe batemaguwe n’umuntu witwaje umuhoro.
Uyu muryango wo mu gace ka Kabalinga bishwe mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 15 Ukuboza, ubwo umugizi wa nabi yabasangaga mu nzu baryamye basinziriye agahera ruhande atemagura akabasiga ari intere.
Aba bana barimo Sarah Mamata w’imyaka 17, Fred Musasizi w’imyaka 2 gusa ndetse na Specioza Nakacuwa w’imyaka 4.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo nta wurahamwa n’icyaha, ubu inzego z’iperereza ziri gukurikirana umukwe w’uyu mukecuru witwa John Sebaduka w’imyaka 40, polisi ikaba ivuga ko ifite ibimenyetso ko yigeze gutera ubwoba uyu nyirabukwe ko azamwica bityo bikaba bikekwa ko ari we wamwicanye n’abuzukuru be.
Polisi yatangaje ko uyu mugabo yari yaragambiriye kwivugana nyirabukwe ndetse akanabitangaza avuga ko yamuteranyije n’umugore we, byongeye bakaba basanze imyenda n’ishoka biriho amaraso mu rugo rwe.
Kugeza ubu inzego zishinzwe iperereza ziri gushakisha ibimenyetso bifatika ngo uyu mugabo nahamwa n’ibyo akekwaho abe yabiryozwa mu buryo butabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *