Umuhanga, umuhanzi utarahanzweho akaba n’umunyapolitike itogota mu rutirigongo nk’uko abyivugira, Barafinda Sekikubo Fred; kuri uyu wa gatandatu yagiranye ikiganiro na Radio Ubuntu butangaje, maze agaragaza ko mu cyaro hari ibibazo byinshi bisunika abantu bagana umujyi, aho hari za rukuruzi. Barafinda avuga ko n’abayobozi benshi bakomoka mu cyaro ariko bagera I Kigali ntibarote gusubiza amaso inyuma aho bavuye.
Umuyobozi asiga abatera abana inda bigendegembya, agakururwa no kuza i Kigali kubyina “nda ndambara”,
Undi asiga abana barataye ishuri ku bwinshi, aho gufata ingamba ziribasubizamo agakururwa no kuza I Kigali kubyina “nda ndambara”,
Urasiga abana barangwa n’imirire mibi baruta ubwinshi abarya neza, wowe ugakururwa no kuza I Kigali kubyina “nda ndambara”,
Akarere kawe kamunzwe na ruswa, rwiyemezamirimo arambura abaturage akajyana akayabo adakoze imirimo mwamuhaye, mugakururwa no kuza I Kigali kubyina “nda ndambara”,
Abaturage washinzwe barasiragizwa bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe, abarezi bafata amata yagenewe abana bakayagurishwa cyangwa bakayinywera, ibyo ukubisiga ugakururwa no kuza I Kigali kubyina “nda ndambara”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaturage bawe bari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, abana babo ntibahabwa inkunga bakwiye, ababyeyi ntibahabwa ubufasha mu butabera, warangiza ugakururwa no kuza I Kigali kubyina “nda ndambara”,
Amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside biravuga mu karere, imanza gacaca zananiranye kuzirangiza, abasigajwe inyuma n’amateka wabakatiye akarwa kabo, maze ugakururwa no kuza I Kigali kubyina “nda ndambara”,
Watowe n’abaturage ngo ubabere umuvugizi, wagera aho bagutumye ukigira kuri wotsapu cyangwa ugakata igitotsi aho mu nteko, ukibagirwa kuvugira abagutumye, ugashimishwa no kubyina “nda ndambara yandera ubwoba”? Ese izi zose uhunga wamaze kuzitsinda?
Izi ni zimwe muri za rusunitsi Barafinda avuga, zirimo n’ubushomeri mu cyaro, ubuhinzi bwataye agaciro budatunga ababukora bugakiza ba Serushago.
Kubwa Barafinda, ngo abana baterwa inda bakiri bato, ubwo bakaba baciye ukubiri n’ishuri, abandi bugarijwe n’ibibazo bikomoka ku bupfubyi. Ati, “ Hari uwataye ishuri kubera inda yatewe, umuryango ukamuterererana, uwayimuteye agacika. Aba nibo baza I Kigali bakora mu ngo no mu tubari ngo babesheho abana babo, ubundi bakaba indaya, ubonye igishoro gike akaba umuzunguzayi”.
Ikindi Barafinda akomozaho, ni amarondo yo mu cyaro adahemba, ndetse n’inkoni z’abayobozi(Nyakariro/Rwamagana, Nyagisozi/Nyanza, Rusayo/Rusizi, Kamonyi); hagakubitiraho n’amashuri ahenze. Ndlr, nubwo bavuga ko kwiga ari ubuntu, ngo amashuri yisumbuye uriha make ni ibihumbi 12, kandi ntibyoroshye kuyabona.
Barafinda yerekana na rukuruzi zizana abantu mu mujyi
Rukuruzi: Amashuri meza, inzego za Leta zirunze hamwe, ibikorwa remezo, kaminuza nyinshi , akazi(ubuyede, ubunyonzi, ikimotari, n’irondo ry’umwuga). Ati “Abikorera bose bari mu mujyi, amabanki n’ibigo by’ubwishingizi byose byibereye i Kigali”.
Uyu munyapolitiki utarahiriwe no kwakirirwa dosiye muri komisiyo y’amatora ubwo yifuzaga kwiyamamariza kuyobora U Rwanda, anavuga abantu bamwe muri iki gihe batagaragaza amafranga batunze. “Abantu bamwe ntibakibitsa amafranga mu mabanki, batinya ko bagenzurwa bakazwa aho bayakuye”, kuri we ngo iyi nayo ni imbogamizi ku bukungu bw’igihugu.
Umuti wa Barafinda ni ukohereza ibikorwa remezo mu byaro , kubaka yo za kaminuza, abategetsi bakibuka ko ariho nabo bavuye bakajya kubakayo imiturirwa bagatanga akazi. Hari n’umuturage umwunganira avuga ko hakwiye “kugabanywa imishahara y’abayobozi hakagurwa imashini zuhira imyaka, bityo umuhinzi akajya ahora asarura igihe cyose”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


