Iyo tuvuze gukora imibonano mpuzabitsina hari ababyumva nabi, bakabifata nk’ibyoroshye cyangwa se ari igikorwa wakora uko wiboneye, oya, ni igikorwa gikubiyemo amabanga menshi kandi yo kubaka urugo.
Uyu munsi turahanura abagabo, mugabo niba utera akabariro ukarangiza mbere y’umugore wawe menya ko utazi gukora neza iki gikorwa, ese ubwo uba umusize he? Aha nakubwira ko uba wikunda, kuko iyo urangije mbere ye, rwose uba umusize ahakomeye, mbese nakubwira ko uba umurishije umubiri.
Uko wabigenza ngo murangirize rimwe:
Kumutegura: Kirazira kuza uhita urongora umugore, banza ufate akanya umutegure, ku buryo ujya gutangira igikorwa umubiri we witeguye, ku buryo araba yumva neza icyo mugiye gukora, fata byibura iminota iri hagati ya 20 na 30 umutegure.
Mwereke urukundo : Aka wa mugani ugira uti, ijambo ribi rivana..…. Nawe rero mugabo, bwira umugore wawe amagambo meza y’urukundo, mbese muruhure umutima, musome umukorakore, muririmbire umutake ubwiza, umushimire ibyiza yakugejejeho n’uburyo agufasha kuba umugabo uhamye,… kirazira gukora imibonano urakaye, umeze nk’uwiyahura, ushime mugabo, niko kanya ko kwishima.
Uburyo murakoramo imibonano : Mugabo ushobora kuba uyu munsi uharaye gukora imibonano muri iyi pozisiyo, ariko wenda umugore atariko abishaka, ahubwo mwabanza mukabiganiraho mugahitamo pozisiyo imwe, mwese mwumva irabafasha kunezezwa kandi mudakoresheje imbaraga nyinshi cyane, ikindi kandi mwirinde gukora ibyo mwabonye muri filimi za porono, oya biriya ni amabeshyo menshi, ahubwo mwebwe mukore ibyanyu bibanogeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kwinjira mu gikorwa nyirizina : Mugabo gabanya impamyi, genda gake, korera inyuma, winjira imbere gake gake, ugaruka imyuma, … ganira n’umugore akubwire aho yumva urimo kumushimira neza, nahakubwira nawe ube ariho ukomeza kwitaho, ryoherwa, mubwire nawe akubwire, …
Mu gihe cyo kurangiza : Mugabo niba wumva ugiye kurangiza kandi ubona umugore atarageza icyo gihe, sa nkumwiyaka amasegonda make, igitsinda cyane uzamva kibaye nk’ikiruhutse, nyuma yayo masegonda ongera usubire mu gikorwa, nubona umugore atangiye kukugaragariza ko agiye kurangiza, ongera agatege wibanda hahandi hamuryoheye, …
Mu gihe ubona ko ugiye kurangiza burundu nta yandi mahitamo, gerageza no gukora ku myanya ye y’igitsina, ukozaho agatoki kawe buhoro buhoro, cyane wibanda kuri rugongo, uzamufasha kongera ubushake cyane.
Kurangiza kwa mwese: Mu gihe ubona umugore wawe ageze ku ndunduro y’ibyishimo, nawe irekure burundu, uko byagenda kose uzumva agukurura cyane akwiyegereza nawe mugemo, ubundi uzirekure ariko nawe akuvugira ibihozo, intege zicikire rimwe,…..
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngayo nguko, ni uko zubakwa, mubwire ko umukunda, mushimire na we akubwire ko akwishimiye, ese mugabo urimo gusoma iyi nkuru ujya wibuka kubwira umugore wawe uti “urakoze” iyo mubisoje? Mu nkuru itaha n’abagore tuzabahanura.
Izi nyigisho zigenewe abashakanye cyangwa abari mu nzira yo kurushinga, rubyiruko mwirinde ubusambanyi, kuko mushobora kubuvanamo imbwa yiruka, mukanduriramo ibirwara VIH/SIDA cyangwa mukahatwarinda inda mudashoboye kurera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


