Uwamariya Odette, umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba yahumurije abaturage bo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza bamaze iminsi batabaza ko babangamiwe n’imvubu iri mu mazi y’idamu ya Kabare ikomeje kubangiriza, abizeza ko ubuyobozi bugiye gushaka umuti urambye w’iki kibazo.
Nk’uko bivugwa na Bagambake J. Claude utuye muri uyu murenge, ngo iyi mvubu yahahamuye benshi kandi bamwe yamaze kubatera ubumuga.

Yagize ati:“Ikibazo cy’imvubu kiradukomereye cyane kuko isigaye irenga ikirometero kimwe, dufite ikibazo ko yazaturya natwe, ubuherutse yariye umuturage ubu yaramugaye asigaye yibera mu rugo.Twabibwiye ubuyobozi nta kintu bwayikozeho ubushize abasirikare baraje barayirasa irabacika ndetse n’abapolisi nabo baraje irabananira, ubu iri hagati aho iri kutwangiriza, twabasabaga ko baza bakayidukiza.”
Bikaba bivugwa ko atari uyu muturage wenyine wemeza ko iyi mvubu ibabangamiye kuko hari nabo yoneye imyaka, barimo na Niyomigabo Jean Damascene, wagize ati: “Ubushize iyi mvubu yatwoneye ibishyimbo ubu abantu baratashye bitewe n’imvubu, ubu twahinze amasaka ariko ikomeje kutwonera rwose iduteye ubukene.”
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette, yemeza ko icyo kibazo gikwiye gukemuka mu maguru mashya, abaturage bagatekana.
Yagize ati:“imvubu ni inyamaswa ifite imiterere yayo ireba ahari amazi gusa nayo iba ishaka aho yihisha, iyo ikutse hari igihe igirira nabi abaturage ibyo nibyo dushaka gukumira, kandi twabifasheho ibyemezo Birahari baze kutwegera tuvugane uko gikemuka, ntabwo ari ikibazo gikwiye kubuza abaturage umutekano, icyo tuzagikemura.”
Abaturage bemeza ko batazi aho iyi mvubu yaba yaraturutse, gusa ngo bigaragara ko iri muri zimwe mu nyamaswa zitabashije gusubizwa muri parike, ahubwo zasigaye mu bishanga n’amazi yegereye aho izi nyamaswa zabaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com,src:imvaho


