Ndagisha inama, papa wanjye atumye mpera iwacu, arashaka ibya mirenge kandi mbona atazabibona, arashaka inkwano zihenze kuri njye, nabuze icyo nakora.
Iwacu navutse ndi umukobwa umwe, mu bahunda batatu, narize amashuli yisumbuye na kaminuza, gusa akazi nkora ni ako yanshingiye, muri make meze nkaho mukorera (data).
Ntababeshye, kuri bwiza.com nagiye mpasoma ubutuma bugira abantu inama, nanjye nkaba nifuza ko mumfasha. Abasore baraza bakantereta, mu 2016 byari bishyushye ngiye gushyingirwa, ubukwe bwapfuye kubera papa wananije umuryango w’umusore ababwira ko ashaka inkwano ya miliyoni n’igize y’amanyarwanda.
Uretse no kubivuga uku, naho aba yicaranye n’abandi basaza basangira mu kabari aba abivuga, ko umusore uzandongora ari uzaba afite miliyoni n’igice.
Na njye ubwanjye nicaranye na we, ndamubwira nti ibyo urimo kunkorera bizakugora, gusa namuteguje ko nzijyana ku buntu akabura byose.
Ibyo byose ntabikozwa, ngo ninkora ibyo nshaka ngo sinzongere kwitwa uwe ukundi.
Ubu mfite umusore dukundana cyane pe, byose arabizi, gusa we ambwira ko inkwano iwabo babona itagera muri ayo mafaranga, na njye ndamukunda sinifuza ko batanga ay’umurengera, ahubwo nifuza ko twazayakoreshamo ibindi tubana njye na we, ku bwanjye ntabwo nshyigikiye papa.
Ubu rwose niyemeje ko data nabananiza nzahita nijyana, ngaho mungire inama, nkore iki? nkomeze nibuze amahirwe se? nkomeza ngendera ku mahame y’umubyeyi se? nkore iki?
@Bwiza.com


