Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir yategetse ko imfungwa zose za politiki zirekurwa kugira ngo buri wese ahabwe amahirwe yo kugira uruhare mu gushakira umuti ibibazo igihugu kirimo.
Ibiro ntaramakuru bya Sudan, Suna( Sudan News Agency ) byatangaje ko ibi perezida yabikoze mu rwego rwo gushyiraho ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’imishyikirano.
Bagize bati “Kurekura imfungwa za politiki byaje kugira ngo bashyire imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge, kuzana amahoro mu gihugu biciye mu mishyikirano hagati y’abanyepolitiki n’abaturage’’.
Igihugu cya Sudan kimaze iminsi kiri mu bihe bibi aho ubukungu butifashe neza. Ibi byatumye haza umwuka mubi hagati y’abaturage n’abanyepolitiki. Abaturage bamwe bajya mu myigaragambyo abandi bigomeka ku butegetsi.
Kuva Sudan yacikamo ibice bibiri muri 2011, peteroli binjizaga yaragabanutse biteza ibibazo byinshi.
Perezida Omar al-Bashir yageze ku butegetsi mu 1989 aho yakomeje guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi gusa nabo ntabwo bacitse intege. Bashir yashyiriweho impapuro n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC zimuta muri yombi kubera ibyaha yakoze birimo iby’intambara, ibyibasiye inyokomuntu,ibya jenoside,…
Ibi byaha aregwa yabikoreye mu burengerazuba bwa Sudan mu ntara ya Darfur.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza Viateur Bwiza.com


