Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa Loni irashinja ibihugu byo mu karere gusuzugurana

Sangiza iyi nkuru

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’Ibiyaga Bigari, Saà¯d Djinnit, kuri uyu wa kabiri ushize, itariki 10 Mata 2018 yatangarije imbere y’akanama k’amahoro n’umutekano ko hakenewe gufatwa ingamba zo guhagarika gusuzugurana ngo gukomeje kugaragara hagati y’ibihugu byo mu karere; U Burundi, u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kugirango akarere kagere ku mahoro arambye.

Saà¯d Djinnit yavuze ko ubwo aheruka kugirana ibiganiro, kuwa 29 Werurwe, na perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, ari nawe uyoboye Inama Mpuzamahanga ku karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL), baganiriye ku kuntu byashoboka kongera kuzana imibanire myiza hagati y’ibi bihugu binyuze mu biro by’abo bayobozi bo mu karere.

Iyi ntumwa kandi yagaragaje ko mu gihe hari gushakwa uko ingabo z’umuryango w’Abibumbye zakongererwa ubushobozi, hagomba no kurebwa aho inkunga ifasha imitwe yitwaje ibirwanisho iva harwanywa ubucukuzi n’ubucuruzi bitemewe by’umutungo kamere.

Kurwanya imitwe yitwara gisirikare

Djinnit yakomoje ku mitwe yitwaje ibirwanisho ikorera muburasirazuba bwa Congo irimo ADF ikomeje kugaba ibitero no gutera ubwoba abaturage igateza akababaro no kuvanwa mu byabo ndetse no kuba ibihugu byo mu karere bitizerana nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.

Umutwe wa FDLR ngo uracyakora kandi ngo uracyagenzura abawuhozemo barambitse hasi ibirwanisho n’imiryango yabo baba mu nkambi y’agateganyo bivugwa ko kuhaba kwabo biteza umwuka mubi hagati yabo n’abaturage baturanye. Ikibazo cy’abahoze muri M23 bari mu Rwanda no muri Uganda nacyo ngo kiracyari icyo kwigwaho nk’uko Djinnit yabitangaje.

Ku kijyanye no gushyigikira ibiganiro by’amahoro n’inzira y’amatora, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa Loni avuga ko hakwiye kwibandwa kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Muri Congo, yavuze ko nubwo hari ibimaze gukorwa mu myiteguro y’amatora, hakomeje kugaragara umwuka uteri mwiza hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo ku bigenderwaho mu gutegura amatora. Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’akarere n’amahanga mu gutuma amasezerano y’amahoro yo kuwa 31 Ukuboza 2016 ashyirwa mu bikorwa ku kijyanye n’amatora yizewe kandi mu mahoro.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *