Nyuma y’aho perezida wa repubulika ahinduriye bamwe mu bagize guverinoma y’u Rwanda abandi bakirukanwa, Musoni James wari minisitiri w’ibikorwaremezo yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye, Ambasaderi Claver Gatete, mu gihe uyu wa nyuma nawe yasigiye ububasha Dr Uzziel Ndagijimana muri minisiteri y’imari yayoboraga.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane, itariki 12 Mata 2018 aho minisitiri Claver Gatete yabanje guhererekanya ububasha na Dr Uzziel Ndagijimana wamusimbuye ku mwanya wa minisitiri w’imari.


Hakurikiyeho umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Musoni James wari minsitiri w’ibikorwaremezo na Amb. Claver Gatete wamusimbuye nyuma yo kwirukanwa na perezida wa Repubulika mu mpinduka zakozwe kuwa 06 Mata 2018.

James Musoni wahoze avuga rikijyana haba muri guverinoma no mu ishyaka rya FPR akaba yarirukanwe nyuma yo kuvugwaho ibikorwa byo kwiyandarika no gusenya urugo rw’uwahoze mu ngabo z’u Rwanda Capt. (Rtd) Safari.
Dr Uzziel Ndagijimana ugiye kuyobora minisiteri y’imari akaba yari asanzwe ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



