Min. w’Intebe, Dr. Ngirente yakiriye indahiro y’umushinjacyaha n’abacamanza 3 bo mu rukiko rukuru rwa gisirikari

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yakiriye indahiro y’umushinjacyaha umwe ndetse n’abacamanza batatu bo mu Rukiko rukuru rwa Gisirikare.

Ubwo yakiraga indahiro zabo, ku wa 13 Mata 2018, ku biro bye i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Min. w’Intebe yabibukije ko indahiro bagize, ari igihango bagiranye n’igihugu, by’umwihariko n’umukuru w’igihugu. Yabasabye kuzuzuza neza inshingano bahawe.

Agira ati “Indahiro mumaze kurahirira, ni igihango mugiranye n’igihugu ndetse cyane cyane ikaba iyo mugiranye n’umukuru w’igihugu ubashinze iyi mirimo, tukaba twizeye ko muzayisoza uko bikwiye, bisaba kandi ko ibyemezo byose muzajya mufata bizajya bihora bishingira ku mategeko, ku bushishozi, ubuhanga n’ukuri”.

Yakomeje abasaba kuzajya bakomeza kwihugura kugira ngo bazajye babasha kuvumbura amayeri yose y’abanyabyaha, barushaho gukoresha n’ikoranabuhanga ndetse no kwihutisha imanza zibageze imbere.

Yabijeje ubufasha mu nshingano bashinzwe, ati “Tuzakomeza kubatera inkunga nka Guverinoma mu bishoboka byose, kugira ngo inshingano z’ubucamanza n’ubushinjacyaha bya gisirikare zikorwe neza”.

Abarahiriye kuba abacamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare ni Major Cyrille Sibomana, Major Phanuel Kalibu na Captain Frederic Kayijuka, naho Lieutenant Triphonie Umuhire arahirira kuba umushinjacyaha.

3
Umucamanza, Captain Frederic Kayijuka
p3
Umushinjacyaha, Lt. Triphonie Umuhire
p1
Umucamanza, Major Cyrille Sibomana
p2
Umucamanza, Major Phanuel Kalibu
p5
Min.w’Intebe, Dr Ngirente yasabye abarahiye kuzuzuza neza inshingano
4
Uturutse iburyo; Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba (uwa gatatu)  na Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe (uwa kane)
logo
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente na bane barahiye

Amafotowww.flickr.com/photos/primature 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *