Buri Munyarwanda wese afite inshingano zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, iyo nshingano akayikora atabihatiwe n’uwo ari we wese ahubwo akayikora yibwirije.
Buri wese afite n’inshingano zo gukumira no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo amahano y’indengakamere yaguye mu Rwanda atazongera ukundi.
Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mata 2018 mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Ruhango. Ni igikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Nyarusange I, Akagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango.
Munyanziza Narcisse uyobora Umuryango IBUKA mu Karere ka Ruhango yibukije ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atari bo bonyine bagomba kwibuka nubwo ari bo Jenoside yagizeho ingaruka zikomeye mu buryo bukabije.
Yavuze ko n’ababaye ibigwari bakica, abatereranye ababatabaje ntibabarengere, abavumbuye n’abaranze abari bihishe bigatuma abicanyi babageraho bakabica, abo bose bakwiye kwibuka ayo mahano kugira ngo bibabere inzira yo kugitera na rimwe bongera gutekereza gusubira mu icuraburindi igihugu cyaguyemo mu gihe Jenoside yakorwaga.
Munyanziza yibukije kandi ashimangira ko kwibuka ari inzira yo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragarira mu magambo no mu bikorwa bya bamwe.
Ati “Kwibuka nubigira inshingano yawe ntabwo uzongera kugira ingegabitekerezo ya Jenoside; [….] igihe cyose kwibuka uzaba ubigize inshingano yawe ntabwo uzagira ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Yasabye buri wese kuyirinda no kuyirwanya, abayifite bakaba bagomba gufata iya mbere mu gushaka inzira zo guca umubiri na yo.
Ati “Ku kigero cy’imyaka waba ufite iyo ari yo yose ukwiye guhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside; uko ungana kose, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside birakureba. […] Uyifite ni we ukwiye bwa mbere kuyirwanya”.
Umushyitsi Mukuru Rutagengwa Gasasira Jérôme, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, yasabye buri wese gusubiza amaso inyuma mu mateka akareba aho aho u Rwanda rwari rugeze igihe Ingabo z’Inkotanyi zarubohoraga akahageraranya n’aho tugeze ubu muri gahunda no mu nzego zose, ndetse akanibaza uko byajyaga kumera iyo Inkotanyi zitahagoboka.
Ibi ngo byari bikwiye kuzinura uwo ari we wese ukirangwa n’ingengabitekerezo mbi akayizibukira, akarangamira aheza Igihugu cyifuriza kandi gitegurira Abanyarwanda bose nta n’umwe uhejwe cyangwa ngo asigazwe inyuma.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


