Minisitiri Kaboneka yahaye umukoro ubuyobozi bushya bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Mata 2018 ku biro bya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Inama y’Ubuyobozi icyuye igihe n’inshyashya y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC). Umuhango wari uhagarariwe na Minisitiri Francis kaboneka wabwiye abayobozi bashya ko bagomba gukorana imbaraga kugira ngo ibibazo rigifite bikemuke n’intambwe ryateye muri iyi myaka yongerwe.

Da7m2XyX4AE Htf

Inama y’Ubuyobozi y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru icyuye igihe yari igizwe na:

  1. NKUSI Alphonse, Perezida;
  2. MUGENI Anita, Visi Perezida;
  3. KABATESI Olive;
  4. Apollo MUNANURA;
  5. Collin HABA;
  6. NTIRENGANYA Emma Claudine;
  7. NDAHIRO Innocent

Da7m2XqX0AI8HyVNaho abagize Inama nshya y’Ubuyobozi y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ni:

  1. Dr. NDUSHABANDI Eric, Perezida;
  2. UWERA Astrida, Visi Perezida;
  3. HAVUGIMANA Aldo;
  4. Dr. VUNINGOMA James;
  5. MUGENI Anita;
  6. KANAMUGIRE Charles;
  7. UWINEZA Liliane.

Da68Y wXkAAZtEa

Minisitiri Kaboneka yashimiye abacyuye igihe kuzuza inshingano zitoroshye zatumye itangazamakuru mu Rwanda ritera intambwe igaragaraga ugereranyije n’aho ryari riri mu myaka yashize; yongeraho ko “nubwo basoje manda muri MHC bazakomeza gukorera igihugu mu bundi buryo.”

Yabwiye abagize Inama nshya y’Ubuyobozi ya MHC ko nubwo itangazamakuru ry’u Rwanda ryongerewe ubushobozi bwariteje imbere, bagomba gukorana imbaraga kugira ngo ibibazo rigifite bikemuke n’intambwe ryateye muri iyi myaka yongerwe.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *