Abacuruzi ba Caguwa batangiye kubona ingaruka zo kuzamurwa kw’ imisoro

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe gito Leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda yo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bya caguwa, abacuruzi bayo bararira ayo kwarika bavuga ko batangiye kwibonera ingaruka zituruka mu kuzamura iyo misoro.
Caguwa
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu masoko atandukanye abarizwamo inkweto za caguwa n’ibindi bikomoka ku mpu bavuga ko ibyo bicuruzwa byari bitunze benshi ariko kugeza ubu bikaba byatangiye kubura ku masoko.
Mu isoko rya kimisagara hakunze kugaragara inkweto za caguwa , abacuruzi bazo bavuga ko nta zindi zisigaye mu bubiko kuko n’izari zisigaye ibiciro byazo bikaba byatangiye kwikuba inshuro zirenze ebyiri.
umwe mu babyeyi batunze ingo babikesha gucuruza izo nkweto avuga ko byamufashaga mu buzima bwa buri munsi, ariko kuri ubu abana bakaba bagiye kwicwa n’inzara.
Yagize ati” Abana bacu bagiye kwicwa n’inzara nta kintu tukibona muri iri soko . Ryari ritunze abantu benshi hari harimo abo twitaga abajura bari barahindutse abacuruzi nta kibazo twari dufite ndetse n’indaya zari zaravuye mu buraya”.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba,avuga ko kuzamura imisoro ku bicuruzwa bya Caguwa harimo n’inkweto biri mu ngamba zerekana kureba imbere kuko bizafasha guhanga imirimo.
Umwanzuro wo kuzamura imisoro haba ku myenda ya caguwa cyangwa ibikomo ku mpu watangiye gushyirwa mu bikorwa taliki 01 Nyakanga 2016.
Abacuruzi bavuga ko umusoro ku kiro cy’inkweto wavuye ku mafaranga 400 ukagera ku mafaranga 5800.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *