Urugaga rw’abikorera (PSF)n’ ishami rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi bateguye urugendo rw’iminsi 3 guhera tariki 24 kugera 27 z’uku kwezi mu mugi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugirango abacuruzi babashe kwiga uburyo bazamura ubucuruzi bakorera muri iki gihugu.
Ruzibiza Stephen umuyobozi w’urugaga rw’abikorera yavuzeko bashaka gufasha kuzamura ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu kugera ku isoko ryo hanze y’igihugu, agaragaza ko bafite ibyiringiro ko DR Congo yatuma ibi bicuruzwa bigera no mu bindi bihugu nka Congo Brazzaville.
Yigize ati: “ bizafasha abacuruzi b’abanyarwanda kubonana n’abandi bacuruzi, ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bikazabasha kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abacuruzi 50, ibigo na za cooperative, harimo ihuza abatunganya umusaruro w’ikawa, Inyange, uruganda rutunganya icyayi, zizitabira uru rugendo rwo kureba uko bazamura ubucuruzi bakorera muri iki gihugu.
Rukera Christine utunganya umusaruro w’urusenda yavuze ko uru rugendo ruzamufasha kwiga uburyo yamenyekanisha ibicuruzwa bye muri iki gihugu kugirango bizamworohere kungera ibicuruzwa hanze y’igihugu.
Uru rugendo ruzaba kandi n’umwanya wo kuganira ndetse no kwerekana ibicuruzwa bikorerwa mu u Rwanda, ndetse no gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’abacuruzi bo mu Rwanda n’abo muri Congo.
Mu cyumweru gishize Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Joseph Kabira wa Congo bahuriye mu karere ka Rubavu biga uburyo bashyira imbara mu bufatanye mu kuzamura ingufu, ubucuruzi buhuza imipaka, ndetse no gukaza umutekano.
U Rwanda rukaba rugiye kubaka ku mupaka inzu igezweho izafasha gutunganya uburyo ibicuruzwa byoherezwa muri iki gihugu.
Mu kwezi kwa gatatu nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo Alpha Logistics Limited yo kubaka inzu igezweho izajya ku mupaka muto Petite Barrière mu karere ka Rubavu ikazatwara miriyoni 8.6 y’amadorali ya Amerika asaga miriyari 6.5 y’amanyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Malachie/Bwiza.com


