Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda batabarije ababyeyi b’abanyeshuri bafite ubumuga biga mu mashuri yabo yihariye kuko bishyura amafaranga menshi, ugereranyije n’ayo abandi bo mu mashuri asanzwe bishyura.
Ibi babigaragarije mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023, ubwo yagezwagaho raporo y’isesengura rya komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage ku bibazo byagaragaye mu bafite ubumuga.
Depite Rwaka Pierre Claver ni we wazamuye iki kibazo, agaragaza uburyo ababyeyi b’abana bafite ubumuga bishyura amafaranga y’ishuri menshi. Ati: “Aya mashuri y’abana bafite ubumuga, cyane cyane ubumuga bwo mu mutwe, nta mashuri ya Leta ahari. Kuba rero nta mashuri ya Leta ahari, dusanga na none Leta yari ikwiye kwigomwa, ikunganira ababyeyi kuko ababyeyi barahendwa cyane. Usanga minerval itaba munsi y’ibihumbi 700, 800.”
Yakomeje asaba ko aba babyeyi bunganirwa. Ati: “Hari ukuntu bakubwira ngo Leta ijya ifasha mu bikorera nka bariya bihaye Imana, mu babikira, ikareba icyo itanga ariko wagira ngo mbese ntabwo babibona nk’uko ari ukubunganira ahubwo bumva ko basabwe gukora ako kazi, kandi ababyeyi bakongera bakishyura. Ababyeyi mu by’ukuri bari bakwiye kunganirwa, Leta yari ikwiye kureba ukuntu ifasha kubera yuko abandi bana badafite ubumuga bigira ubuntu. Bariya bana kuba batabasha kwiga muri ayo mashuri abandi bigiramo ubuntu, si amakosa yabo. Numva Leta yareba uburyo yafasha bariya babyeyi kuko baravunika cyane.”
Depite Ruku Rwabyoma yasabye ko ababyeyi b’abana bafite ubumuga bahabwa inyunganizi, cyangwa se byarimba bakigira ubuntu nk’abandi. Ati : “Ababyeyi babo bakeneye Nkunganire kuko abadafite problems bo bigira ubuntu. Ariko abafite special needs, ugasanga bo barishyura bitanoroshye. Niba n’abandi bigira ubuntu, ni abana nk’abandi, na bo nibigire ubuntu.”
Umuyobozi w’iyi komisiyo, Uwamariya Odette, ati: “Dutekereza ko ari ikibazo gikwiye kuganirwaho kugira ngo haba no ku rwego rwa guverinoma iyo gahunda ifatwe. Ntekereza ko hari amashuri amwe asanzwe atanga special needs ku banyeshuri, cyane cyane mu mashuri asanzwe kandi bafatwa kimwe n’abandi ahubwo haramutse hari amashuri ari private yita kuri aba bana ni ho usanga ababyeyi hari icyo basabwa kwishyura. Twavuga ko twazagikurikirana, tukakiganiraho n’inzego bireba.”


