Abafite inganda z'imyenda n'abadozi bagiye gukurirwaho imisoro

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bafite inganda z’imyenda ndetse n’abadozi bagiye gukurirwaho imisoro y’ibikoresho batumiza hanze bityo ngo bizatuma igiciro cy’imyenda kigabanuka ndetse n’inganda zo mu Rwanda zikarushaho gutera imbere.
Ibi kandi bishimangirwa na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, uvuga ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa mu kwezi kwa cumi uyu mwaka hagamijwe gushyigikira no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Buri mwaka mu Rwanda hatangwaga agera kuri Miliyoni 160 z’amadolari kugirango hatumizwe caguwa ziba zarakoreshejwe n’abandi. Leta y’u Rwanda yifuza ko hatezwa imbere inganda z’imyenda ziri imbere mu gihugu ari nayo mpamvu Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yagiranye ibiganiro n’abafite inganda z’imyenda n’inkweto, abatumiza impu, abadozi n’abandi.
Francois kanimba avuga ko abatumiza ibikoresho hanze bagiye koroherezwa kugirango bongere ubwinshi n’ubwiza bw’ibikorerwa imbere mu gihugu, nk’uko RBA dukeshya iyi nkuru yabitangaje.
Inganda z’imyenda zahawe hegitari 5 mu gace kahariwe inganda KSEZ aho kuri ubu kimwe cya kabiri cyamaze gufatwa. Mu Bugesera naho hari hegitari 15 zahariwe inganda z’inkweto.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *