Bamwe mu batunze ni abatega imodoka nto zitwara abantu mu buryo bwa rusange batarenze barindwi, bavuga ko bazengerejwe n’ibihano bacibwa n’Ikigo ngenzuramikorere RURA, ibyo bafata nko kuba babayeho nk’abakodesha igihugu, bagasaba ko Umukuru w’Igihugu ariwe wenyine wo kubatabara.
Ibi aba baturage biganjemo abakoresha umuhanda Rubavu – Kigali babitangarije BWIZA mu mpera za Nzeri 2024 ariko kuva icyo gihe dushaka kuvugisha RURA yararuciye irarumira.
Rekakundwe Emmanuel, akora akazi ko gutwara abantu mu modoka nto zikodeshwa, avuga ko aka kazi akamazemo imyaka iri hejuru y’icumi, ariko ko ababazwa n’ibyemezo bafatirwa na RURA.
Ati: “Leta y’u Rwanda idushishikariza kwihangira imirimo, twatekereje umushinga wo gutwara abantu bishyize hamwe tukabavana i Rubavu tukabageza i Kigali, aho buri umwe yishyura ibihumbi 10 Frw, bakuzura batandatu bakatwishyura ibihumbi 60 Frw, turatabaza Leta ko RURA itubangamira, yaduhagarika ikatwandikira ivuga ko abagenzi tubavana muri Gare kandi tudaparika hafi yaho, ibyo dufata nko gukodesha Igihugu.”
Ahamya ko uyu mushinga bawutangiye ngo biteze imbere, kandi ko RURA itagira igiciro kuko muri bagenzi babo harimo abacibwa ibihumbi hagati ya 100 – 300 Frw by’amande y’uko batwaye abantu mu buryo butemewe, kandi aribo baje babagana bakuzura batandatu bagakodesha imodoka ikabatwara.
Ibyo bakorerwa na RURA babifata nk’umutwaro uremereye cyane Leta yabatura, dore ko hari bamwe muri bo bajya bitwa inyeshyamba.
Aba bari barakodesheje igipangu cyo gukoreramo bavuga ko bahombejwe amafaranga atabarika, mu gihe baba birukankwaho n’ubuyobozi kandi akarere karabahaye ipatanti basoreraho.
Undi mushoferi ati: “Imbogamizi ni zose kuko aya mamodoka twayaguze mu nguzanyo za banki, abana bacu bari kuva mu mashuri kubera ibihombo n’ibihano ducibwa na RURA, tukaba dusanga Umukuru w’Igihugu yakwinjira mu bibazo byacu akaturenganura nk’uko yinjira mu zindi nzego bigakemuka, kuko tutumva ukuntu dusora imisoro n’amapatanti ariko ntitugire aho dukorera, ahubwo tukitwa inyeshyamba.”
Aba bose bakomeza bavuga ko Umukuru w’Igihugu natinjira muri iki kibazo batazegura umutwe, kuko kuba batunze imodoka abana bakababurira amafaranga y’ishuri bibagoye.
Twiringiyimana Emmanuel, twasanze yaje gutega izi modoka yagize ati: “Izi modoka ziradufasha zikatwihutisha, kandi tuza kuzitega tutayobewe ko muri Gare hari izishyura make, agasaba abayobozi ba RURA gufasha abafite izi modoka gukomeza korohereza abagenzi ntibacibwe amande y’ibihumbi bingana bityo akabona ayo basorera Leta, kuko biba bisa nk’akarengane.”
Eric Mussa, Uturuka mu gihugu cya DRC ati :”Mpitamo izi modoka kuko zihuta, umuntu akagera i Kigali agakora ibyo agomba gukora akaba yanagaruka, kandi ntizitwara abantu mu kavuyo bituma umugenzi yisanzura.”
Mu nshuro zose twagerageje guhamagara Umuyobozi wa RURA no ku mwandikira, ni abakozi b’iki kigo bose bararuciye bararumira, kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru.







5 Responses
Baratabaza Perezida Kagame kubakiza RURA itagira ibiciro yabazengereje
none se abo muri gare nabuze absgenzi. mubaxe ibisabwa mubyubahirize kuko umurimo mukora urakenewe . murakoze
Baratabaza Perezida Kagame kubakiza RURA itagira ibiciro yabazengereje
Nukuri rura ibangamiye twese bafite imodoka ntoya mana we lmana idutabare
Baratabaza Perezida Kagame, RURA itagira ibiciro bizwi by’amande
Abo banyirizo modoka uzabanze ubabaze bakwereke icyangombwa kibemerera gutwara abagenzi bishyura ugifite ntacyo RURA Imutwara ihana utagifite kuko ntanasora ntabwo rero buri wese ufite imodoka yajya aparika hanze ya gare ngo atware abagenzi uko abonye hari ibisabwa aba agomba kuzuza.
Baratabaza Perezida Kagame, RURA itagira ibiciro bizwi by’amande
Ntabwo bafata izadafite ibyangombwa
Ahubwo nizifite ibyangombwa barazifata
Tekerezo abantu bavuga ngo twara abantu baziranye ibyo bintu bibaho!
Nigihe goto hariho abari buterezwe cyamunara,
Nabana bakava mwishuri kubwinshi.
Baratabaza Perezida Kagame, RURA itagira ibiciro bizwi by’amande
Izi modoka ibyo zikora binyuranye n’amategeko igihugu cyacu kigenderaho ziba abagenzi amakoperative afite uruhushya rwo gutwara abagenzi Kandi bakabikora mu kajagari njye nasaba ko iyo bajya bafata bayohereza muma Koperative yemewe Akora umwuga wa taxi voiture niho bazacika bagatera irangi ry’umweru n’umuhondo.