Abagenzuzi b'imari bwite b'ibigo bakwiye guhabwa ubwisanzure mu mikorere yabo- Hon. Makuza

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Sen.Bernard Makuza, avuga ko abagenzuzi b’imari bwite (internal auditors) bakwiye guhabwa ubwisanzure mu mikorere yabo bagashyira mu bikorwa inshingano zabo. Avuga ko iyi yaba ari imwe mu ngingo zikwiye gufatwa kugirango umutungo wa Leta ucungwe nk’uko bikwiye.

Mu nama nyunguranabitekerezo yo ku wa 26 Mata 2018, yahuje abagize Sena y’u Rwanda, Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ( OAG ) n’abandi barebwa n’imari ya Leta, Perezida wa Sena yavuze ko abagize Inama z’Ubutegetsi, Inama njyanama n’ubuyobozi nyirizina mu bigo n’ahandi bakwiye kumva neza inshingano bafite mu gukurikirana ibijyanye no gucunga umutungo wa Leta.

Yagize ati “Abagenzuzi b’imari bwite b’ibigo (internal auditors) bakwiye guhabwa ubwisanzure mu mikorere yabo; hari ukubahiriza amategeko agenga iby’amasoko; hari ugufata ibyemezo kandi ku gihe ku bigomba gukorwa neza kandi vuba”.

Akomeza avuga ko Abayobozi Njyanama mu bigo bakwiye gukurikirana imikorere y’abashinzwe imari, kugirango umutungo wa Leta ucungwe neza bigirire Abanyarwanda akamaro.

Ati “Imicungire y’umutungo wa Leta, si ibintu byijyana ngo byikore, hari ibigomba kubahirizwa kandi ni bimwe kuri bose. Ababikora bakareka bikijyana, nibwira ko byerekana ikindi bigamije, nta kindi kitari ukunyereza umutungo w’Abanyarwanda,… Abayobozi b’Inama njyanama bagomba gufatwa nk’abashinzwe imari bagakurikirana imirimo y’abashinzwe imari”.

Akomeza avuga ko inama zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA),  Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN), zishingiye kuri raporo za buri kwezi; hari ukuba abagize Inama z’Ubutegetsi, Inama njyanama n’ubuyobozi nyirizina mu bigo n’ahandi bakwiye kumva neza inshingano bafite mu gukurikirana ibijyanye no gucunga neza umutungo wa Leta.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yateraniye mu Nteko Nshingamatekeko y’u Rwanda, ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, igamije gushakira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo bikomeje kugaragazwa mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta, ku bibazo bikomeje kugaragazwa n’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ( OAG ) ku micungire y’imari n’umutungo bya leta,  yateguwe na Komisiyo ya Sena y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari.

Amafoto: Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku bibazo bikomeje kugaragazwa OAG

A1 A2 A3 A4

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *