Abagura ibirayi barinubira izamuka ry’ibiciro rikomeje kuvuza ubuhuha

Sangiza iyi nkuru

Mu duce dutandukanye dukorerwamo ubuhinzi hakomeje kugenda havugwa kwibasirwa n’amapfa kugeza n’ubwo byateje kuzamuka kw’ibiciro ku biribwa bitandukanye by’umwihariko ibirayi.
ibirayi
Abagura ibirayi bakomeje kuvuga ko igiciro cy’ibirayi cyiyongera umunsi ku wundi ku kigero gikabije.Ikigereranyo kigaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga uyu mwaka,igiciro cy’ikiro cy’ibirayi kimaze kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda agera kuri 70 .
Kuri ubu mu mujyi wa Kigali ikiro cy’ibirayi kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 270 na 350 nyamara ngo ababicuruza baba babiranguye ku mafaranga y’u Rwanda 200 ku cyiro ku makusanyirizo yabyo.
Abahinzi b’ibirayi bavuga ko ibirayi bihari ahubwo bagashinja abacuruzi kuzamura ibiciro bagakabya.
Isaac Nzabarinda umuyobozi w’urugaga rw’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda, aganira n’itangazamakuru ko amakusanyirizo y’ibirayi agifite ibirayi byinshi i Musanze kandi ngo mu minsi ya vuba i Nyabihu hari ibindi bizaba byeze.
Ku ruhande rw’abahinzi ngo bashyizeho ibiciro ntarengwa batajya munsi cyangwa hejuru aho ngo igiciro I Musanze kigura amafaranga y’u Rwanda 210 ku kiro gusa ngo bemera ko kimwe n’ibindi bihingwa muri iki gihemwe cy’ihinga umusaruro w’ibirayi wagabanyutse cyane kubera izuba ryinshi n’imvura nyinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *