Abahanzi b’Abanyekongo ntibitabiriye Trace Awards mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abahanzi babiri bakomeye b’Abanyekongo, Fally Ipupa na Innoss’B ntabwo bitabiriye ibirori byo guhemba abahanzi bitwaye neza bya Trace Awards byabereye mu Rwanda kuri uyu wa 21 Ukwakira 2023.

Fally yahatanaga mu cyiciro cy’umuhanzi w’Umunyafurika witwaye neza mu gitaramo cya ‘Live’, cyarimo abandi nka Burna Boy, Yemi Alade na Wizkid bo muri Nigeria na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo.

Uyu Munyekongo yegukanye iki gihembo, yohereza videwo yifashe irimo ubutumwa bwo gushimira abamutoye, anabaha icyubahiro. Ntabwo yasobanuye impamvu ataje i Kigali.

Innoss na we wakoranye na Bruce Melodie indirimbo bise ‘A l’Aise’ na we yari ku rutonde rw’abahatanira igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka ntabwo yaje i Kigali. Gusa we ntabwo yahiriwe, Rema ni we wacyegukanye ku bw’indirimbo ‘Calm Down’.

Kutaza i Kigali kw’aba Banyekongo gukurikiye igitutu bigeze gushyirwaho, basabwa kwamagana u Rwanda kuko ngo rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, ibirego rwateye utwatsi kenshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *