Abahekuwe n’ingabo za Gen. Nkunda barasaba ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Imyaka 10 ishize abaturage bo mu gace ka Kiwanja muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batarabona ubutabera ngo ababiciye ababo babihanirwe, bavuga ko abari inyeshyamba za CNDP zayoborwaga na Gen Laurent Nkunda, arizo zabasize bupfubyi, bupfakazi,…

Ku itariki ya 4 na 5 Ugushyingo 2018, nibwo abantu bagera kuri 150 bishwe mu minsi ibiri, bitangazwa ko bishwe na CNDP, i Kiwanja, muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,  ubwo yari ishyamiranye n’inyeshyamba za Ma௠Maà¯.

Umugore wahaburiye umugabo aganira n’Agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Rights Watch), avuga ko umugabo we yarashwe amasasu abiri, iryo mu jisho no mu nda, amara ye ahita asohoka hanze.

Yagize ati “Hari ku wa Gatatu, abasirikare 10 ba CNDP bari imbere y’inzu yanjye mu gace ka Mabungo, umugabo wanjye ntabwo yari yababonye, yari mu gikoni ariko agomba kunsanga mu nzu nini, ubwo yakandahizaga ikirenge hanze, abasirikare bahise bamumishaho amasasu, mu jisho, irindi mu nda, amara ye ahita asohoka.

Umugabo wanjye yari umuhinzi, yari afite imyaka 50, ntabwo yari yarigeze akorana na Ma௠Maà¯, nta n’intwaro yagiraga.

Ku itariki ya 29 Ukwakira 2008, ngo ubwo ingabo za CNDP zari zarigaruriye uduce twa Rutshuru na Kiwanja, ngo nta bantu b’abasivile bicwaga. Nyuma y’iminsi itatu ngo nibwo CNDP yishyiriyeho umuyobozi wa Teritwari, aba  Jules Simpenzwe ariko inyeshyamba za Ma௠Ma௠(PARECO Kasareka na Ma௠Ma௠ Jéremie, ziteza akavuyo biba ngombwa abasirikare bagera ku 100 bazo bagaba igitero ku itariki ya 4 Ugushyingo zigamije gutsimbura CNDP.

Intsinzi yo mu gihe gito yegukanwe na CNDP, ikoresheje imbunda ziremereye. Muri raporo ya Human Rights Watch (HRW),  umuturage yagize ati “saa munani z’amanywa zo ku wa 5 Ugushyingo 2008, igitero cy’i Kunda cyigaruriye Kiwanja. Inyeshyamba (CNDP) zazengurukaga mu mihanda zisaba abaturage guhunga, bavuga ko umuturage wese uzasigara azafatwa nk’umwanzi, anifatanyije n’inyeshyamba za Ma௠Ma௠.

Bamwe mu baturage bahungaga ngo bagiye batangirirwa nzira bagasubizwa inyuma n’izindi nyeshyamba za CNDP, hari bamwe batagiye bumva ayo mabwiriza maze bakaguma mu ngo zabo bikingiranye, amajana y’abaturage bahungiye i Rutshuru no mu kigo cy’ingabo za Monusco i Kiwanja,…”.

Muri iyi minsi ibiri, ku wa 4 na 5 Ugushyingo 2008, abarwanyi ba CNDP ngo bari barunguye, bahiga bukware ikitwa inyeshyamba ya Ma௠Ma௠ndetse n’umuntu uwo ari we wese uziri inyuma; HRW ikemeza ko abasaga 150 bishwe mu masaha atarenze 48.

Abatangabuhamya bandi bagira bati “Abasirikare ba CNDP bamenaga inzugi bakinjiramo imbere, bagasaba amafaranga na telefoni ngendanwa, iyo basangagamo abagabo n’abasore bahitaga babica, babiciraga aho mu rugo imbere y’imiryango yabo, cyangwa se bakabatsinda aho mu mihanda hafi y’iwabo, kimwe n’abagore bageragezaga kwitambika bashaka kurwanirira abo mu miryango yabo baricwaga”.

HRW itangaza ko mu gihe kitarenze icyumweru, izi nyeshyamba za CNDP zasambanyije abagore 16 ku ngufu i Kiwanja na Rutshuru, zinjiza mu gisirikare ku ngufu abagabo n’abasore, abacyekwaho gukorana na Ma௠Ma௠bakicwa.

Muri iyi myaka 10 ishize nk’uko ikinyamakuru Actualitecd cyo muri Congo kibitangaza, abaturage bo muri utu duce barasaba ubutabera, abari abayobozi b’inyeshyamba za CNDP bakabiryozwa imbere y’ubutabera.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Mu 2005, Laurent Nkunda yarezwe ibyaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye ICC, Muri 2002 yarezwe kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abantu 160 i Kisangani mu guhosha imvururu zari zihari, aho bakanavugamo ko yishemo intumwa ebyiri za Loni zakoragayo iperereza.

Ibi byose ariko, Gen. Nkunda yarabihakanye, avuga ko umuryango mpuzamuhanga ntacyo witayeho ku mutekano w’abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi bicwaga, nk’uko ntacyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Gen. Laurent Nkunda niwe wari  Umugaba Mukuru w’Ingabo za CNDP, zarwanyaga ubugetsi bwa Congo-Kinshasa, zivuga ko ziharanira uburengenzira bw’Abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu kugeza tariki ya 2 Mutarama 2009,  ubwo yafatirwaga ku mupaka wa Congo n’u Rwanda agerageza kwinjira mu Rwanda.

Imyaka ikaba ishize ari icyenda uyu musirikare ari mu Rwanda, mu gihe abaturage bahekuwe n’ingabo yari ayoboye basaba ko ubutabera bwabakurikirana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *