Abahinzi barasabwa kuba baretse gutera imbuto muri iki gihe cy’umuhindo

Sangiza iyi nkuru

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda kiraburira Abahinzi kuba baretse gutera imbuto muri iki gihe kuko imvura y’abahinzi ikiri nkeya bityo bikaba bishobora kubangiriza imyaka.

antony
Twahirwa Antony ushinzwe gusesengura ibipimo muri Meteo Rwanda

Iki kigo kivuga ko muri uyu muhindo imvura izaba nke ugereranyije n’iyaguye mu mwaka ushize, kuko ngo iy’iki gihe izibanda mu ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru naho mu y’Iburasirazuba n’Amajyepfo izaba nke.
Abakozi muri icyo kigo bavuga ko hari uturere tuzagira imvura nke biturutse ku miterere yatwo, muri two ngo hari Ngoma, Gatsibo, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Kayonza na Nyagatare.
Umujyi wa Kigali: Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro,
Amajyepfo: Kamonyi ,Muhanga, Ruhango, Huye, Gisagara na Nyanza.
Nyamagabe na Nyaruguru ngo ho bazagira imvura izagwa mu kigero kiza nk’uko isanzwe igwa mu muhindo.
Muri rusange Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba bizagira imvura ihagije kandi basanzwe babona mu muhindo.
Twahirwa Antony avuga ko bakurikije ibipimo bifite bagira inama abaturage yo kwitegura imvura, bakegeranya imbuto bagatunganya imirimo ariko bakaba baretse gutera kuko ngo kugeza ubu imvura y’abahinzi itaragwa.
Twahirwa Antony ushinzwe gusesengura ibipimo avuga ko bakurikije ibipimo bifite bagira inama abaturage yo kwitegura imvura, bakegeranya imbuto bagatunganya imirimo ariko bakaba baretse gutera kuko ngo kugeza ubu imvura y’abahinzi itaragwa.
Ubuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’iteganyagihe bwasabye abafite ubuhinzi mu nshingano zabo mu turere gukomeza gusobanurira abaturage uko igihe giteganyijwe kandi kuhira imyaka bikongerwamo imbaraga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *