Nk’ uko bigaragara mu cyegeranyo gishya cya Banki y’isi ku bijyanye n’ubukene ku mugabane w’Afurika, cyerekanye ko u Rwanda rwagabanyije umubare w’abakene cyane ndetse mu gihe gito ku buryo butigeze buboneka ahandi hose ku isi mu myaka yashize, Muri Afurika ho, uyu mubare ukaba ukomeje kwiyongera.
U Rwanda rwaje imbere mu kugabanya umubare w’abakene barutuye mu gihe,gihugu cyashyizeho gahunda nyinshi zigamije guhashya ubukene mu gihugu nka gahunda ya Girinka, gahunda z’ubudehe, hanga umurimo na kora wigire n’izindi nyinshi.
Icyakora n’ubwo Banki y’Isi yemeza ko u Rwanda rwagabanyije umubare w’abakene barutuyemo, mu mwaka ushize wa 2016,Igihugu cy’u Rwanda cyahuye n’ibura ry’ibiribwa ku baturage mu buryo bwagereranyijwe n’inzara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu twiganjemo intara y’Uburasirazuba ahapfuye inka zirenga 2000 zizize kubura amazi n’ubwatsi.
Haracyagaragara kandi abaturage batishimira ibyiciro by’ubudehe bisangamo aho baba bavuga ko ibyo byiciro bidahuje n’ukuri, benshi bemeza ko mu budehe bashyirwa mu byiciro by’abifite nyamara bafite ubukene.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Zimwe mu mpamvu zashingiweho mu kwemeza ko umubare w’abakene muri Afurika yose wiyongereye harimo kuba umusaruro ku baturage waragabanutse, ikindi ngo kuba mu bantu batanu bakuru bo kuri uyu mugabane batatu baba batazi gusoma no kwandika nabyo ni ikimenyetso ko umubare w’abakene wiyongereye, kuba umubare w’abatuye ku mugabane w’Afurika ukomeza kwiyongera ngo nacyo ni ikimenyetso ko abakene bakomeje kwiyongera muri Afurika.
Muri rusange banki y’isi ivuga ko umubare w’Abanyafurika bafite ubukene wavuye ku gipimo cya 56% by’abakene bose bo ku isi mu mwaka wa 1990 ugera kuri 43% muri 2012.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


