Abakiriya ba MTN bararira ayo kwarika banenga serivisi mbi bahabwa

Sangiza iyi nkuru

Abakiriya ba MTN bakomeje kurira ayo kwarika bitewe na serivisi mbi badasiba guhabwa na sosiyete y’ itumanano ya MTN yabimburiye izindi mu Rwanda.
Mu gihe iyi sosiyete y’ itumanaho ikomeje gutanga serivisi mbi, abafatabuguzi bayo batandukanye batangaza ko bafite ibibazo by’ ingutu bibabangamiye birimo gudahamagarana, internet , n’ ibindi”.
Mu kiganiro na Bwiza.com , umwe mu bafatabuguzi ba MTN mu Karere Kicukiro yagize ati” Ibya MTN bisigaye byaraducanze ! uhamagara umuntu umunsi wose bakakubwira ko telefoni ye idashobora kuboneka ndetse wanakohereza ubutumwa bugufi bukazamugeraho hashize umunsi wose”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Arakomeza ati” Mu gihe byari bisanzwe bizwi ko telefoni ihuza ikanorohereza abantu mu mibereho yabo ya buri munsi harimo ubucuruzi, ubutabazi n’ ibindi, ubu isigaye ari gasenyamiryango”.
Undi mucuruzi ukorera mu karere ka Nyarugenge atangaza ko agura Internet ya 4G buri munsi ariko ntayikoreshe , MTN ikahita vuba na bwangu.
Yagize ati” Ubu mbabajwe n’ igihombo MTN ikomeje kunteza ahubwo ikibazo mfite kandi kimbangamiye kiruta ibindi ni uko nibaza ukuntu nzagikemura”.
Undi utuye mu murenge wa Jabana aragaya MTN muri aya magambo, “njyewe navuye muri gare mu mujyi mvuganye n’umuntu ko duhurira Nyabugogo, namanutse muhamagara bakambwira ngo nimero iri bizi (busy), namaze isaha yose bambwira uko, kandi nawe niko yampamagaraga bamubwira ko ndi busy, byarangiye anyivumburiye arigendera, nyuma bikunze dusanga ikibazo atari twe ahubwo ari MTN, ni ukuri RURA nigire icyo ikora kuko MTN ifite ikibazo gikomeye,…
Undi na we ati “iyo bigeze ku mugoroba kugura za vugapacks ntabwo bipfa kwemera,…Baratubeshya ngo baratuguriza ariko waka ideni kuri MTN ry’amafaranga yo guhamagara, ukaryaka uyu munsi bakazayiguha ejo utakirikeneye, ibyo kuguriza kuri mokash byo ahari ntibikinabaho,…”.
MTN ibivugaho iki?
Mu gihe abafatabugizi bakomeje kurira ayo kwarika kuri serivisi mbi za MTN zirimo kubatera ibihombo bya hato na hato, Bwiza.com yaganiriye n’ Abakozi babiri ba MTN ariko ntibifuza ko amazina yabo yatangazwa, kuko bavuga ko batemerewe kugira icyo batangaza mu izina rya sosiyeti (company).
Uwa mbere yagize ati” Ntabwo tugamije guhombya abakiliya bacu ahubwo niba ari ugize ikibazo ku giti cye agomba kutugana tukagikemura mu maguru mashya”.
Uwa kabiri we yibanze ahanini ku nama MTN iherutse kugirana n’ Itangazamakuru ubwo yemeraga ko igiye gukemura ikibazo mu mezi ya mbere y’ umwaka wa 2018.
Ati” Hari byinshi bigiye gukemurwa gusa nabwira abafatabuguzi bacu ko bashonje bahishiwe kuko natwe turemera ko habaye ibibazo byinshi bishingiye kuri tekeinike”.
Ese abafatabuguzi bararyozwa ibihano RURA yafatiye MTN ?
Ku itariki 15 Gicurasi 2017, MTN yafatiwe ibihano kubera kutubahiriza inshingano ziri mu ruhushya ruyemerera gutanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda.
MTN Rwanda Ltd yimuriye serivisi zayo z’ikoranabuhanga (IT Services) hanze y’u Rwanda mu gihe yari yabibujijwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).
MTN yari yagiranye ibiganiro bihagije na RURA ibuzwa kwimurira izo serivisi hanze y’u Rwanda kandi yihanangirizwa ko nibirengaho izabihanirwa by’intangarugero.
Iyi sosiyete imaze kwigiza nkana ikarenga ku byateganywaga mu ruhushya yahawe, birimo ko yagombaga kubahiriza amategeko n’andi mabwiriza atangwa n’Urwego Ngenzuramikorere, tariki 4 Gicurasi 2017 MTN yahamagajwe n’uru rwego ngo yisobanure maze yiyemerera amakosa yakoze.
Mu nama RURA yakoze tariki 12 Gicurasi 2017, yafashe icyemezo cyo guhanisha MTN Rwanda Ltd ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi na miliyoni mirongo itatu (7.030.000.000).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *