Abanditsi b’ibitabo bahagurukiye imvugo ivuga ko “Umunyafurika umuhisha mu gitabo”

Sangiza iyi nkuru

Abanditsi b’ibitabo bo muri Afurika baravuga ko bahagukiye kwamagana imvugo imaze kuba ikimenya bose ivuga ko ‘Iyo ushaka guhisha ikintu umunyafurika ukimuhisha mu gitabo’. Ni imvugo ikunda gukoreshwa iyo bashaka kugaragaza ko Abakomoka kuri uyu mugabane badakunda gusoma.

Bamwe muri aba banditsi bagariye n’Itangazamakuru bavuga ko koko iyi mvugo ifite ishingiro kuko binagaragarira mu bwitabire buke bw’Abanyafurika mu bikorwa bifitanye isano no gusoma cyangwa se ibitabo.

Umwanditsi witwa Christine Titih ati “Ni byo iyo mvugo irahari, nanjye ndetse nabandi bagenzi banye duhura nabyo kubera ko Abanyafurika bazwiho kuba badasoma, Ntitujya twitabira ibikorwa by’aho abanditsi bari kumurikira ibitabo byabo, ntitugura ibitabo, ntidusoma muri rusange ahubwo tuzwiho gukunda gukura amakuru ku bandi bantu aho gukora ubushakashatsi bwacu ubwacu, Ariko ndizera ko igisubizo ari ibi turi gukora uyu munsi, mu biganiro nk’ibi uko dukomeza gusubiramo ikintu kimwe buri gihe bizagera aho bikosoke.”


Dr Mbonimana Gamariel avuga ko nk’abanditsi biyemeje guca uyu muco agira ati “Twe twumva yuko ahubwo buri rugo rw’Afurika rwagira igitabo, kuko igitabo kibumbatiye ubumenyi kandi ubu ngubu turi mu gihe aho igihugu cyacu gishyize imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

Ibi banabihurizaho na Prof Malonga Pacifique umaze igihe muri uyu mwuga wo kwandika ibitabo nawe wemeza ko uko bimeze kuri ubu bigaragara ko uyu muco utaracika ariko agatanga icyizere ko bizacika, ati “Abanyarwanda baravuga ngo ni uguhozaho, Kwigisha ni uguhozaho, kubahisha byo n’ubu baracyabahisha. Niyo wafata izi modoka zose zigenda uri nka Traffic ukagenda ubabaza igazeti njye narabikoze ariko sinkubwiye icyo nabonye gusa nahavuye nabaye urw’amenyo. Rero iyo mvugo iracyahari ariko ni ukuri ntawacika intege, birimo biraza neza, biratanga icyizere.”

hari abantu bamwe bavuga ko zimwe mu mbogamizi zituma abanyafurika badakunda gusoma no gukora ubushakashatsi harimo n’izikomoka ku bukoroni no kumva ko ahari hari irindi tsinda ry’abantu ryagenewe ibyo gusoma.

Ibindi bigaragazwa nk’ibituma gusoma bititabirwa harimo kubura umwanya ahuagije wo kwicara abantu ngo batuze, kutabona inyandiko nyinshi zivuga ku byo abantu bakunda zanditse mu ndimi gakondo z’Anyafurika, Uburezi budafite ireme, ikoranabuhanga riri ku muvuduko rigatuma abantu barishidukira cyane aho gusoma n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *