Icyemezo cyo gushyira mu bikorwa icibwa rya caguwa ntikiramara umwaka gifashwe, ariko yamaze kwibagirana, n’abakiyirangura ntibona abayigura. Ari abayicuruzaga n’abayiguraga bose bayobotse mangaze, caguwa imaze kuva mu mitwe y’abantu cyane ko ihenze.
Kuva muri Nyakanga 2016, umusoro ku myenda n’ikweto bya caguwa wikubye incuro 25. Guhera ubwo, abari batunzwe n’uwo murimo bakwira imishwaro bajya mu bindi. Umwe mu bacurazaga inkweto ati “Abahoze bacuruza caguwa hasigaye 1/10, Gisozi honyine hari abagera kuri 600, ariko ubu nta 50 wahabona”. Bamwe ngo baricaye, abandi babaye abamotari, abandi bashinze butike.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Byarahenze, abakiriya baratinya. Aba ni abasore 3 bacuruzaga inkweto, amashuka n’amasume, bavuga ko ibaro yikubye kabiri. Bati “ibaro yaguraga ibihumbi 120 ubu ni 250, isume yaguraga ibihumbi 4 ubu ni 8000”. Ubuhamya bwabo bushimangirwa n’umukiriya washakaga isume ya caguwa yatanga ibihumbi 7 bakayanga.
Aba bacuruzi ba caguwa bavuga ko nubwo imyenda ya magaze yaje ku bwinshi, ngo nta nyungu itanga. Umwe ati “umuntu yaranguraga ibaro eshanu ku mafaranga ibihumbi 500. Yahambura, akaranguza ako kanya, akunguka nibura ibihumbi 100”. Undi nawe atanga urugero ku masume, ati “Ibaro y’amasume yagurwaga ibihumbi 90, ikabamo izirenga 70. Imwe yaranguzwa ku 1500 hakavamo inyungu nibura y’ibihumbi 15 by’ako kanya. Uwemeye kuzicuruza akagurisha 3000, hakavamo inyungu ya 120.000 zicurujwe icyumweru cyangwa bibiri”.
Ikibazo aba bacuruza bahura nacyo ntibunguke, ni uko ngo magaze ziza ziri ku mubare, n’inyungu yazo ntirenge 500, n’ucuruje akunguka makeya.
Gahunda yo guca caguwa mu Rwanda ijyanye n’ingamba ibihugu bya EAC byafashe zo kugabanya ibyinjira bikorerwa ahandi, ku buryo nyuma y’imyaka 3 nta kiba kikinjira. Mu ngengo y’imari ya 2016-2017, Minisiteri y’imari yavuze ko umusoro ku nkweto n’imyenda bya caguwa ugomba kuzamurwa, mu rwego rwo guca intege ababitumiza. Umusoro wahise wikuba incuro 25, ibiciro birazamuka, abantu bagana imyenda yakorewe mu ngada bita “mangaze”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


