Mu muhango wo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ni abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yagenewe impano idasanzwe, nk’igisobanuro cy’uko Igihugu cy’u Rwanda cyaguwe kuva kera hakoreshejwe intwaro Gakondo (Umwambi, Umuheto n’Ingabo).
Aba ni abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi bageneye impano y’Igishushanyo cy’ubugeni Paul Kagame, Umukandida Perezida akaba ni Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi.
Nkurunziza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Bwishyura yatangarije BWIZA ko bageneye impano Paul Kagame kubera ko yakuye u Rwanda ku muheto.
Ati “Impano twageneye Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi ni ukumwereka ko tuzirikana aho Igihugu cyavuye, kuko cyagize abakirwaniriye, baracyubaka, aho u Rwanda yarukuye ku muheto yirukana ababisha, atuza abanyarwanda mu mutekano urambye, amahoro n’iterambere, ibi twabishingiyeho kuko kuva na kera abanyarwanda mu kubaka Igihugu cyabo barakirwaniriraga bakoresheje intwaro Gakondo (Umwambi, Umuheto, Ingabo n’amacumu.”
Akomeza avuga ko Umukandida wabo bamwifuriza gukomeza kurwanya ababisha, ku buryo u Rwanda rutazaba ingaruzwamuheto, Kandi abanyarwanda bakazamujya inyuma ku bwinshi, kugira ngo akomeza kuba ku isonga mu iterambere no ku kirinda u Rwanda.

Froduard Ndihokubwimana, Umuyobozi wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi yashimiye abanya Bwishyura, kuri iyi mpano bageneye Umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Ati “Ibi bigaragaza intumbero n’icyifuzo mufite kuri Paul Kagame Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kandi mwibuke ko gushyigikira Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi nta guhushwa mu matora, ibi ni uguhamya igigihango dufitanye n’Igihugu, dukomeze dushimangire iterambere.”
Akomeza avuga ko gukora FPR Inkotanyi 100% ariryo sezerano, ngo bagaragaze imbamutima zo kwishimira amahitamo yabo ku byagezweho, bakomeza kubisigasira.
Yakomeje yibutsa abanyamuryango kureba kure kugira ngo u Rwanda rwihute mu iterambere.
Muri uyu muhango kandi harahijwe abanyamuryango 102 bashya.







Amafoto: Koffito


