Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) Francois Kanimba yavuze ko hari gahunda yo gutangiza ikigo cy’imari kizunganira za SACCO kugera ku nshingano za zo.
Iki kigo cy’imari kizaba gitandukaniyeho na SACCO ni uko kizahuriza hamwe abanyamuryango bose b’Imirenge SACCO ariko iki kigo cyo kikazakora nka banki y’ubucuruzi.
Ibindi bigo by’imari bitari SACCO bizaba bifite uburenganzira bwo kugura imigabane muri iki kigo cy’imari, ndetse n’abandi bikorera bazaba bafite uburenganzira bwo kugura imigabane kugirango icyo kigo cy’imari kugirango kibashe gukora neza.
Minisitiri Kanimba yongeyeho ko imikoranire hagati y’iki kigo na za SACCO ari uko abanyamuryango ba SACCO bazaba bafite uburenganzira bwo kubikuza amafaranga no kubitsa amafaranga aho bashaka hose mu gihugu, ntibazagira ikibazo cya SACCO bafunguriyeho konti nkuko byari bimeze uyu munsi kuko wabitsaga ukabikuza aho wafunguje konti gusa.
Imirenge SACCO izaba ifite imigabane iri hejuru ya 50% muri icyo kigo cy’imari.
Minisitiri yongeyeho ko intego yo iki kigo cy’imari kizahuza Imirenge SACCO ari ukugirango abanyarwanda babona serivise z’imari mu mirenge SACCO babashe kubona serivise nk’izo mu zindi banki z’ubucuruzi.
Minisitiri yavuze ko inyigo yamaze kurangira, ariko iki kigo ntabwo cyatangira mu gihe ikoranabuhanga ritaratangira gukora muri za SACCO.
Agaragaza ko ikiri gukorwa ari uku guhindura uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga bakazamura urwego rw’ikoranabuhanga mbere yuko iki kigo cy’imari gitangira, bakaba barihaye intego y’uko mu kwezi kwa Kamena SACCO zagombaga kuba zarangije kugera kuri iri koranabuhanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kigo cy’imari kizahuza SACCO kizafasha kandi Banki Nkuru y’Igihugu gukurikirana za SACCO 416 zose ziri mu gihugu.
Iri vugurura rizatuma SACCO zose mu ntara zizajya zibumbira hamwe muri buri karere, bikazagabanya ibihombo, byajyaga biboneka, ariko ntabwo bizajya bihindura serivise SACCO zahaga abanyamuryango.
Ibi bigo by’imari bikora ku rwego rw’umurenge mu Rwanda ni ibigo 493, harimo ibigo byigenga 13 na za SACCO 480, zirimo imirenge Sacco 416, bifite abanyamuryango barenga miriyoni n’ibihumbi Magana inani.
Umurenge ugira umumaro munini mu kuzamura ubukungu ifasha abaturage kugera ku bigo by’imari cyane mu kubona inguzanyo ndetse no kubona uburyo bwo kubika amafaranga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Melachie



