Abanyapolitiki 10 bakize cyane ku isi.

Sangiza iyi nkuru

Akenshi dukunze kuvugako umuntu ari umunyapolitiki cyane cyane ku bantu bari mu nzego bwite z’ubuyobozi. Akenshi iyo aba bantu bakize cyangwa se bagize amafaranga menshi, benshi bakunze kwemeza ko aba yavuye mu mitsi ya rubanda baba bashinzwe kureberera. Nubwo hari benshi bakunze gukora uko bashoboye ngo ibyo batunze bigaragare, hari n’abandi benshi bezwi. Muri iyi nkuru tubazaniye urutonde rw’abanyepolitiki 10 bakize cyane kuri iyi si ya Rurema bo ku migabane yose. GUsa igihugu cya Arabiya Saoudite nicyo cyihariye imyanya myinshi muri aba bategetsi bakimaze.

1. Imelda Marcos — Philippines:

Imelda
Afite agera kuri miliyari 5 z’amadolari. Kugirango wumve ko ari amafaranga mesnhi yagereranye n’ingengo y’imari y’igihugu cyacu aho ku mwaka gikoresha 1.7 Miliyari z’idorali. Bavugako aya mafaranga uyu mugore yaba yarayabonye mu gihe umugabo yari Prezida wa Philipine. Byavuzwe ko aba bombi bakoze ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta, Kurya ruswa ndetse benshi bakemeza ko ariyo nkomoko y’iri faranga. Kuba uyu mugore bivugwako yakoze ibyaha byinshi ariko akaba akiri mu bayobozi bakomeye muri Philipine, byerekana ko amafarnga ntacyo atagura.

2. Silvio Berlusconi — Italy:

Silivio
Umugabo utunze miliyari zikabakaba 6 z’amadolari kuri ubu ni umusenateri ariko yanabaye minisitiri w’intebe mu Butariyani inshuro 3. Ni umugabo utunze ama Televisiyo menshi, ndetse akaba n’umwe mu bafite ikipe ya Miran AC. Yagiye avugwaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta ndetse no kuryamana n’abana bato.

3. Mohammed bin Rashid al Maktoum — United Arab Emirates:

3. muhamed
Uyu muherwe wo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’abarabu afite amafaranga agera kuri miliyari 14 z’amadorali. Bitandukanye n’abandi bari kuri iyi list ariko, uyu mugabo yiyemeje gukoresha amafaranga ye agira abo afasha dore ko yiyemeje kuzamura imyigire mu gice cy’uburasirazuba bwo hagati.

4. Abdullah bin Abdulaziz — Saudi Arabia

4.Abdullah-bin-Abdulaziz-300x169
Bitanduka n’imitegekere y’abami b’i Burayi, umwami wa Arabiya Saudite ni umwe mu bakire iyi si ifite. Uyu mugabo akaba afite agera kuri miliyari 17 z’amadolari.
5. Hassanai Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah — Brunei:
5.Hassanai-Bolkiah-Mu’izzaddin-Waddaulah-229x300
Nka Sultan wa Brunei, Waddaulah yagiye yubaka umutingo we uko bwije n’uko bukeye. Yagize umutungo cyane yigarurira ubutaka bwahoze ari ubw’abongereza. Yahisemo gupfusha ubusa amafaranga ye agura amamodoka menshi cyane kandi ahenze. Inzu ye ifite ibyumba bisaga 1800.

6. Shiekh Khalifa Bin Zayed Al Nahyan — Abu Dhabi

6.Shiekh-Khalifa-Bin-Zayed-Al-NahyanAbu-Dhabi-300x178
Umuntu uba mu gihugu kizwi mu bya mbere mu kugira umutungo mwinshi cyane. Umuryango w’uyu mugabo ufite amafaranga asaga miliyari 150 z’amadolari aho we ku giti cye afite asaga miliyari 23.

7. Michael Bloomberg — USA:

7.-Michael-Bloomberg-300x201
Kuri ubu uyu mugabo afite amafaranga asaga miliyari 27 z’amadolari. Yagize amafaranga nyuma yo kwirukanwa muri Salomon Brothers investment house. Bamuhaye miliyoni 10 gusa z’amadorali ari nayo yakoresheje mu kubaka sosiyete itanga amakuru ku bintu by’isoko. Uyu mugabo kandi yabaye Meya wa New York.

8. Prince Alwaleed Bin Talal Alsaud — Saudi Arabia

Alwaleed Bin Talal Alsaud
Uyu mugabo afite miliyari 12. Yabonye amafaranga nk’impano maze nawe arayashora abona ayo agezeho kugera ubu. Ise yari minisitiri w’imari maze asigira umuhungu amafaranga yashoye.

9. Bhumibol Adulyadej — Thailand

9. king_thumb
Uyu mugabo Adulyadej yayoboye Thailand mu gihe cy’imyaka 68 ndetse yanagwije umutungo utagira ingano. Ugereranije afite miliyari 30 z’amadolari kandi atunze ubutaka bwinshi cyane mu gihugu.

10. Vladimir Putin — Russia

10. Putin
Uyu mugabo ukunzwe cyane kandi unayoboye igihugu cye yakunze kujya agaragazwa nk’umukire wa mbere ku isi muri ibi bihe. Abantu bakurikije inganda afite z’indenge ndetse akaba ancuruza ibikomoka kuri peteroli nta kabuza uyu niwe munyepolitiki ukize kurusha abandi ku isi nubwo atajya avuga ku buzima bwe bwite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *